Abanyamuryango bakorana n’ikigo cy’imari cya Sacco Tugendane n’Igihe Mukura yo mu murenge wa Mukura, akarere ka Rutsiro bavuga ko batangiye gukirigita ifaranga babikesha kwegerezwa sacco idahwema kubaha serivise nziza.
Bamwe mu banyamuryango ba sacco Tugendane n’Igihe Mukura bahamije ko serivise nziza bahabwa ariyo yatumye baba abanyamafaranga none bakaba basigaye bakora ibikorwa byagutse bibateza imbere.
Mukamurara Solange ni umugore ukora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi birimo gutanga amatafari, imicanga n’ibindi bikenerwa ahari kubakwa, avuga ko inguzanyo yafashe muri sacco yamugejeje ku rwego rwo kuba apiganirwa amasoko mu bwubatsi.
Ati “Natangiye nkoresha ibihumbi ijana gusa. Abagannye sacco bandatiraga uburyo itanga serivise nziza ndetse bangira inama yo kujya gufatamo inguzanyo, nagiyeyo bampa inguzanyo y’ibihumbi 500 Frw nyagura isambu i Nyange ku muhanda, mu gihe gito leta ihita ihangurira iyo sambu bagiye kuhacisha umuhanda bampa agera kuri Miliyoni 1.5 Frw, navuga ko ibikorwa bya Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ari inyamibwa kuko njyewe yangejehe kure.”
“Mbere ntaragana sacco nakoreshaga abakozi babiri bamfasha gutwika amatafari ahiye ubu barenga icumi. Na none bigeze kunguriza Miliyoni 2 Frw ngiye kubakisha akagari, ako kagari kampemba Miliyoni 5 Frw. Ubu nabaye rwiyemezamirimo w’umwunga. Sacco Tugendane n’Igihe Mukura yankuye mu bukene ubu ndakirigita ifaranga uko bukeye n’uko bwije.”
Nsabimana Jonas yatangiranye na sacco Tugendane n’Igihe Mukura mu mwaka wa 2009, avuga ko serivise nziza yabonye muri Sacco Mukura yatumye azana n’abandi barenga 20 ngo bafatanye urugendo rw’iterambere.
Yagize ati “Hari byinshi nungutse mbikesha inguzanyo nagiye mfata muri Sacco Mukura, ubu mfite inka n’ingurube byose bigenda byororoka, maze gufata inguzanyo muri sacco inshuro zirenga eshanu ubu ngeze kuri Miliyoni 4 Frw, mfite hegitari zirenga 4 z’amashyamba nkesha inguzanyo nagiye mfata muri Sacco.”
Naho, Twambajimana Aloys umucuruzi w’inyongera musaruro avuga ko yatangiriye ku gishoro cya miliyoni 2 Frw ubu akaba ageze kuri Miliyoni 5frw, abikesha gukorana na Sacco.
Ati “Ubu umuryango wanjye wihaza mu biribwa kandi tugasagurira amasoko, ubucuruzi bwanjye nabwo buragenda kuko mbona ayo nishyura inguzanyo kandi nkagira nayo nzigama. Niyo mpamvu dushishikariza abandi kuza muri Sacco Tugendane n’Igihe Mukura kugira ngo babone amafaranga bibesheho.”
“Nta muntu watinyukaga kugana ikigo cy’imari atari umukozi wa leta, wasangaga naho ibigo by’imari biri ari kure kugerayo bigoye, ubu byose byaroroshye kubera sacco.”
Umucungamutungo wa sacco Tugendane n’Igihe Mukura, Mihigo Daniel yibukije abanyamuryango ko batanga serivise zinyuranye harimo n’inguzanyo kandi ku nyungu nto.
Ati “Turashishikariza abanyamuryango bacu gukomeza gukoresha konte zabo bazigama ndetse bafata n’inguzanyo kugirango bagure ibikorwa byabo.”
Yongeyeho ati “Urebye aho sacco zaturutse ni kure, mbere twakoreshaga amafishi ariko uyu munsi wa none turashimira leta y’u Rwanda imaze gushyira ikoranabuhanga mu mirenge sacco yose, ibi bikazadufasha kwihutisha serivise dutanga.”
Sacco Tugendane n’Igihe Mukura ifite abanyamuryango ibihumbi 17,373, ikanagira ishami mu kagari ka Kagusa mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise z’imari.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW