Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahaye umukoro abayobozi by’umwihariko abadepite bashya 80 barahiye wo kuzirikana ko gukorera umunyarwanda ari zo nshingano z’ibanze.
Abasaba guharanira ko manda nshya y’imyaka itanu, itaba iyo kongera ibibazo ku bisanzwe ahubwo ikwiriye kuba itanga ibisubizo byisumbuyeho.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Ahanatowe abagize Biro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, hatowe Sheikh Musa Fazil Harerimana.
Naho Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Uwineza Beline.
Perezida Paul Kagame amaze kwakira indahiro zabo, yavuze ko badakwiye kwita aba VIPs gusa ahubwo bagomba kubanza gutekereza ku banyarwanda.
Yagize ati “Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza, ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda. Akenshi bisa n’aho ari umuco utajya urandurwa burundu, hari ikintu cy’imyanya, ndetse mu ndimi z’amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP.”
“Ibintu byose, amikoro make y’igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.”
Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bayobozi biremereza, “ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite.”
Ari naho yabasabye guhora bazirikana iteka ko babereyeho gukora abanyarwanda.
Ati “Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy’ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.”
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko bakwiye kumenya mbere ibibazo byugarije abanyarwanda kandi bakaba aba mbere mu kubikemura.
Yagize ati “Hari ukutabimenya, wari ukwiriye kuba ubimenya kuko ni cyo ushinzwe, hari ukubimenya ntugire icyo ukora kandi aribyo ushinzwe. Ibyo ni mu mikorere ya buri munsi, ariko noneho hari no kudakorana, kandi mwanabivuze […] ko twese tugomba gukorana, tugomba kuzuzanya, nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano.”
Yongeraho ko batagomba kurebera mu gihe hari ibipfa kabone nubwo byaba bitari mu nshingano zabo, ati “Nta mpamvu wabiceceka ukareka bigahita, bigakomeza ndetse bikiyongera ku buryo icyo byangiza kigenda gikura. Ntabwo ari uko bikwiriye kuba bimeze, ni umuco mubi.”
Perezida Paul Kagame yanagarutse ku bindi bibazo abayobozi badakwiye kurebera harimo amadini akenesha bamwe, ikimenyane, ruswa, icyenewabo n’ibindi, abibutsa ko bagomba kubirwanya bivuye inyuma.
Ari naho yashimangiye ko manda y’imyaka itanu iri imbere itagomba kuba iyo ibibazo barwanye nabyo mu myaka 30 ishize, ahubwo igomba kuba iyo kubanyiriza ibibazo abanyarwanda.
INZIRA.RW