Ingengo y’Imari y’igihugu yari yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena 2025, imaze gukoreshwa ku gipimo cya 65% mbere y’uko ivugurura.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari yari yatowe yanganaga na miliyari 7.032,5 Frw, none hari gusuzumwa uko yagabanukaho miliyari 80,4 Frw akagera kuri miliyari 6.959,1 Frw.
Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2025, amafaranga yinjiye mu isanduku ya leta yageze kuri miliyari 1.156,6 Frw, ugereranyije na Miliyari 1.157,2 Frw yari ateganyijwe.
Kugeza mu ntangiriro ya Gashyantare 2026 yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 65% by’Ingengo y’Imari yose, bitanga icyizere ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izakoreshwa yose kugeza mu mpera za Kamena uyu mwaka.
Mu bikorwa by’ingenzi byagezweho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu mpera za Nzeri 2025 mu nzego zitandukanye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga A 2026 hatanzwe inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure aho hatanzwe toni 4.162 z’imbuto z’indobanure zirimo ibigori, ingano na soya na toni 50.452 z’ifumbire mvaruganda.
Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere hongerewe ubuso bwuhirwa, aho imirimo yo gutunganya ibyanya by’ubuhinzi bya Mahama ya 1 n’iya 2 mu karere ka Kirehe igeze ku gipimo cya 75%.
Ku bijyanye na gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, hishingiwe hegitari 14.783 z’ibihingwa bitandukanye mu gihembwe cya 2026 A n’amatungo atandukanye harimo inka 16.152 n’amatungo magufi arenga 96.000.
Mu by’ibijyanye n’ubucuruzi n’inganda hagejejwe litiro 50.176.743 z’amat ku nganda ziyatunganya mu gihe hari hateganyijwe litiro 49.481.727.
Hongerewe umusaruro w’ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga (Traditional exports), hinjizwa miliyoni 104,6$ yaturutse ku ikawa, miliyoni 49,5$ yaturutse ku cyayi, ayaturutse ku ndabo yageze kuri miliyoni 3.1$ naho ayaturutse ku buhinzi bw’imbuto n’imboga agera kuri miliyoni 53,2$.
Minisitiri Murangwa yagaragaje ko mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu hari ibyakozwe birimo kuvugurura imihanda no kubaka imishya.
Ku bijyanye no kuvugurura imihanda y’ibilometero (km) 184,8 y’igitaka igahindurwamo kaburimbo, ibikorwa bigeze kure.
Nk’umuhanda Ngoma-Ramiro w’ibilometero 52,8 km igice cya 1 n’icya kabiri ugeze ku gipimo cya 70%; Umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho wa kilometero 63 ugeze ku gipimo cya 56%, uwa Nyagatare-Rwempasha wa kilometero 18 n’imirimo y’inyongera k’umuhanda Nyagatare–Rukomo ugeze ku gipimo cya 70%.
Ku bijyanye n’imirimo yo gusana ibilometero 194,45 by’imihanda y’imihahirano (feeder roads), nk’iyo mu Karere ka Rutsiro ireshya na kilometero 41 igice cya mbere kigeze ku gipimo cya 85.2%.
Gusana iyo mu Karere ka Karongi ya kilometero 14,5 igice cya mbere kigeze kuri 84%, gusana umuhanda Nyacyonga-Mukoto, imirimo igeze ku gipimo cya 54,5% naho gusana uwa Nyagisozi-Remera-Nshili igeze ku gipimo cya 14,6%.
Mu rwego rw’ingufu kandi hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo kugeza amashanyarazi ku baturage n’ahantu hari ibikorwa by’iterambere hamwe no gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi itandukanye.
Mu gutanga amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, ingo zigera kuri 34.587 zahawe amashanyarazi, ibigo 35 na byo byahawe amashanyarazi, naho ingo 8.202 zihabwa amashanyarazi ashingiye ku ngufu z’imirasire y’izuba.
Imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzatanga megawati (MW) 43.5) igeze ku gipimo cya 60%.
Ku bijyanye n’amazi kubaka imiyoboro y’amazi mu karere ka Nyamagabe ireshya na kilometero 64, imirimo yagejejwe ku gipimo cya 29%, mu Karere ka Gisagara ireshya na kilometero 312, imirimo igeze 70% mu gihe gusana indi ireshya na kilometero 55 mu turere 13 binyuze mu mushinga wo kurwanya igwingira bigeze kuri 79,3% .
Ibikorwa byo kunoza imiturire hubakwa umudugudu wa Nyabisindu mu karere ka Gasabo uzaba ugizwe n’inzu 1.639 igeze ku gipimo cya 4,5%.
Hagamijwe kugira umubare uhagije w’abarimu babyigiye kandi babifitiye ubushobozi mu byiciro byose by’uburezi, abarimu 2.654 bashyizwe mu myanya abandi 300 bahabwa buruse zo kwiga.
Imirimo yo kubaka amashuri nderabarezi arindwi (TTCs) igeze ku gipimo cya 69%, kubaka Ishuri ry’Icyitegererzo mu by’ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy bigeze ku gipimo cya 72%.
Mu rwego rw’ubuzima, Minisitiri Murangwa yerekana ko imirimo yo kuvugurura no kongerera ubushobozi ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro bya Kaminuza byigishirizwamo iri kugera ku musozo (98%).
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya indwara zitandura, abantu 4.497 basanganywe indwara zitandura batangiye gukurikiranwa no guhabwa ubuvuzi bukwiye mu bigo nderabuzima.
Mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ibigo nderabuzima 320 byatangiye gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kubika amakuru y’abarwayi (Electronic Medical Records).
Imiryango igera kuri 8.060 yahawe akazi muri gahunda ya VUP y’imirimo rusange isaba imbaraga, igera 40.743 harimo n’abita ku bana mu marerero rusange (HBECDs) bahawe akazi muri gahunda y’imirimo rusange idasaba ingufu (ePW).
Ni mu gihe imiryango 105.568 yahawe inkunga y’ingoboka kandi hagamijwe kugabanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, abana 7.407 bahawe amata, mu gihe abana 117.512 bari munsi y’imyaka ibiri hamwe n’ababyeyi batwite n’abonsa 44.944 bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Hagamijwe kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu mu mujyi wa Kigali (Gikondo, Nyabugogo, Kibumba, na Rugenge-Rwintare) igeze ku gipimo cya 78%.
Mu gihe mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi hakoreshwa amashyiga arondereza ibicanwa, hatanzwe amashyiga ya rondereza angana na 76.869.
No mu nzego z’ubutabera hari ibindi byakozwe birimo gukomeza kwegereza abaturage ubutabera ndetse no gushimangira uruhare rwabo mu kwikemurira amakimbirane, aho abunzi bakiriye imanza 4.777 muri zo 4.523 zingana na 94.7% zarakemuwe, naho 264 zingana na 5.5% ziracyasuzumwa.
Muri gahunda yo gutanga ubufasha mu by’amategeko, Abafasha mu by’amategeko (MAJStaff) bakiriye imanza 7.131 muri zo, izigera ku 6.770 bingana na 95% zarakemuwe, naho izigera kuri 361 ziracyasuzumwa.
Hanashyizwe kandi imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe aho hagarujwe agera kuri miliyoni 300 Frw.

INZIRA.RW
