Umuryango wita ku rubyiruko mu rwego rwo kubongerera Ubumenyi mu miyoborere myiza no kwihangira Imirimo mu Rwanda (JCI Rwanda) n’Ihuriro ry’Abashoramari bato mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, bemeje ko bagiye gusinyana amasezerano azafasha ba rwiyemezamirimo kubakirwa ubushobozi no kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga.
Uwo muryango witwa JCI Rwanda usanzwe ufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo, kwiteza imbere, guharanira iterambere ry’umuryango n’imiyoborere myiza.
Ku rundi ruhande, ihuriro ry’abashoramari bato mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda risanzwe rigira uruhare mu guteza imbere abashoramari b’urubyiruko aho babaha amahugurwa n’ubujyanama bibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.
Zandile Makhoba, Umuyobozi wa JCI ku rwego rwa Afurika no mu bihugu byo mu burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’ibiganiro yagiranye na bamwe mu bagize ihuriro ry’abashoramari bato, yagize ati “N’ubwo basanzwe bakorana na JCI Rwanda twari turi kurebera hamwe uburyo bw’ubufatanye burambye, turebere hamwe ibikorwa twakorana, kandi n’uburyo urubyiruko rwo muri PSF rwahinduka abanyamuryango ba JCI kandi natwe tugire inyungu zingana.”
Yunzemo ati “Amasezerano twifuza gushyiraho umukono ni agaragaza ubufatanye bw’igihe runaka. Ashobora kumara imyaka itatu bizaterwa n’uko impande zombi zizarebera hamwe. Ariko twabagaragarije ko ayo masezerano ashobora gusinywa mu gihe cya vuba, ntiturategura neza itariki yo gusinya gusa bigomba kuba vuba.”
Makhoba kandi yasobanuye ko ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda hari byinshi bazungukira muri ayo masezerano namara gushyirwaho umukono.
Ati “Mu gihe tuzaba twamaze gusinyana amasezerano, ba rwiyemezamirimo bazungukiramo byinshi binyuze mu kububakira ubushobozi no kubaha urubuga rwo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga, bivuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rwose ruzungukiramo byinshi. Ku ruhande rwacu nka JCI tuzunguka kuba tugiye kugira umuryango mugari kandi biri mu ntego zacu.”
Ishimwe Ines, umwe muri ba rwiyemezamirimo ukora ibijyanye no kwamamaza kuri murandasi, yavuze ko mu gihe aya masezerano yaramuka ashyizweho umukono byabagurira imipaka.
Yagize ati “Harimo no kuba twakorana n’abandi ba rwiyemezamirimo mu bindi bihugu, kuba twabasha kugaragaza ibicuruzwa byacu ku isoko rya JCI no ku ruhando mpuzamahanga no kumenyana n’abandi bantu bafite imishinga bakatugira inama y’uburyo twakaguka mu mikorere.”
Ba rwiyemezamirimo bato basaga 600 nibo babarurwa muri iryo huriro rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda.