Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, n’Urugaga rw’Abikorera, PSF, bashyize ahagaragara umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rugura imyanda ya plastique rukayitunganya igakorwamo ibindi bikoresho mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ni umushinga wamuritswe kuwa 4 Kanama 2021, mu gikorwa cyahujwe n’umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, usanzwe uba tariki 5 Kanama ku rwego rw’Isi.
Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzajya rugura imyanda ya ‘Plastique’ ku mafaranga 90 Frw ku kilo kimwe, bisobanuye ko umuturage wabashije gukusanya ibiro 100 azajya ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 9 Frw.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo gutangiza uyu mushinga, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kurengera ibidukikije ariko nanone rukazazanira iterambere abanyarwanda bashoboye gutoragura imyanda ya plastique.
Ati “Tuzakangurira abantu gukusanya iyo myanda bakayishyikiriza abazayitunganya. Uyu mushinga uzatera akanyabugabo abanyarwanda kugira ngo be kongera kujugunya plastique mu bidukikije, mu rusobe rw’ibinyabuzima ahubwo babizane bari bubibonemo inyungu.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mwaka wa 2021 uzajya kurangira uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa.
Robert Bapfakurera, Umuyobozi Mukuru wa PSF yashimye ko magingo aya hari abikorera bamaze kumva akamaro k’uyu mushinga ndetse bakaba bamaze gutanga amafaranga asaga Miliyoni 6,9, gusa agasaba n’abandi gushyiraho akabo.
Yagize ati “Hakenewe ibintu byinshi murabizi ko izi plastique zikoreshwa mu bintu bitandukanye kandi zigakoreshwa n’abantu, hakenewe ubushobozi burenze ubwa miliyoni 6.9 Frw kugira bishobore gukorwa neza.”
Kugeza magingo aya uruganda rwa Inyange Industry, Sulfo Rwanda, Bralirwa, Ese Urwibutso n’izindi nganda zamaze gutanga umusanzu w’amafaranga kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.
Muri uyu mwaka wa 2021 umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusubiranye indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima”.