Equity Bank Rwanda yamuritse ikarita nshya ya Visa ifite ubushobozi bwo gukoreshwa ahantu hose mu gihe cyo kwishyura ibintu bitandukaye bidasabye ko yinjizwa mu mashini, hagamijwe kwirinda Covid-19 no kwimakaza umuco wo kwishyurana mu buryo bw’Ikoranabuhanga.
Muri iki gihe abatuye Isi bari guharanira gukoresha ikoranabuhanga muri byose, biri gutuma n’abakoresha anmafaranga bumva ko bitakiri ngombwa kwitwaza umurundo wayo mu mifuka, ibikapu n’ibindi ahubwo bagahitamo kuyatwara kuri konti zabo zo muri banki ndetse no mu matekefone.
Abenshi bishyurana bakoresha amakarita cyangwa bakabikuza bifashishijwe icyuma cyizwi nka ATM, kugira ngo abone uko yishyura ibintu bitandukanye ni yo mpamvu kenshi uzabona abamaze gusobanukirwa no gukoresha amakarita mu gihe bashaka kwishyura ibyo baguze.
Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Equity Bank yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Ikarita ikora hose’ bwo gukoresha ikarita wishyura. Buzamara umwaka, aho buri kwezi umukiliya wa wayo uzayikoresha cyane ikarita yishyura, azajya ahabwa ibihembo birimo itike zo guhaha, izo gutembera, mudasobwa nshyashya, amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara yavuze ko iyi banki yahisemo gushishikariza abantu gukoresha iyi karita mu rwego rwo gufatanya na Leta muri gahunda ifite yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Equity Bank Rwanda mu kunganira izindi ngamba igihugu gifite zo guteza imbere kwishyurana mu buryo bworoshye hakoreshejwe ikorabuhanga, ntacyo yimye abakiliya bayo n’abandi bose bifuza kwishyura bakoresheje uburyo bw’ikarita kuko nta na kimwe badafite.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Gaga Jean Claude, yavuze ko hari inyungu nyinshi mu gukoresha iyi karita, zirimo kuba umuntu aba yizeye umutekano w’amafaranga ye.
Ati “Icyiza cya mbere cyo gukoresha iyi karita ni uko ikiguzi cy’ibyo wishyurira kiguma uko kimeze, niba ugiye kugura umugati wa 1700 Frw, uzishyura 1700 Frw aho kugira ngo ute umwanya ujya kubikuza wakoresha iyi karita. Icya kabiri ni umutekano.”
Yunzemo ati “Hari ikoranabuhanga twashyize muri iyi karita ituma ubasha kwishyura bidasabye ko baseseka ikarita muri ka kamashini [POS]. Ufata ikarita yawe ugakozaho, bakabasha kukwishyuza, ugashyiramo umubare wawe w’ibanga ukaba urishyuye.”
Ibi bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho iyi karita yinjizwaga mu kamashini kazwi nka POS, kuri ubu umukiliya azajya ayikozaho gusa.
Uretse iyi karita ifite umwihariko, Equity Bank Rwanda yanamuritse ikarita ya Visa izajya ishyirwaho amadolari gusa, aho bitazasaba uyikoresha kubanza kuvunjisha mu manyarwanda kugira ngo abone uko yishyura nk’uko byari bimenyerewe.
Namara yavuze ko iyi karita ya ’Visa Gold USD Card’, ari ubwa mbere igeze ku isoko ryo mu Rwanda kandi ko igiye gufasha Abanyarwanda kwishyura mu madolari badaciwe amafaranga akatwa iyo habayeho kuvunjisha. Ibintu yavuze ko bizanorohereza abahahira kuri internet, aho usanga ibiciro byinshi biri mu madolari.
Umuyobozi wa Visa mu Rwanda, Ingabire Salma, yavuze ko bishimiye kugirana ubufatanye na Equity Bank mu bukangurambaga bugamije gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Mbonereho kumenyesha abacuruzi n’abaguzi ko gukoresha ikarita ya Visa bitekanye kandi bifite inyungu.”
Umukozi ushinzwe ibijyanye n’amakirita muri Equity Bank, Alice Muhongerwa, yavuze ko iyi banki ifite ubwoko bwinshi bw’amakarita umukiliya yakenera kugira ngo abashe gukoresha ikoranabuhanga yishyura.
Ati “Muri Equity Bank tugira ‘Debit card’ ikarita igufasha gukoresha amafaranga wabitse kuri konti yawe, tukagira iya ‘Credit Card’, aho banki ishyira amafaranga y’inguzanyo ku ikarita y’umukiliya ubundi akajya yishyura buri kwezi, ndetse dufite gahunda yo gutangiza iya ‘Prepaid Card’, ikarita izafasha umukiliya kubitsa amafaranga ku ikarita ye cyangwa se akayavana ku ikarita imwe akayashyira ku yindi bitabaye ngombwa ko ajya kuri banki.”
Equity Bank Rwanda ni banki y’Ikigo cy’Ishoramari, Equity Group Holdings, gifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kikagira amashami mu Rwanda, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Sudani y’Epfo na Uganda. Mu Rwanda iyi banki ifite amashami 14 ari hirya no hino turere.