I New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahari icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hashyizwe Urumuri rw’Icyizere mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urumuri rw’icyizere rwashyizwe ku Cyicaro Gikuru cya LONI, mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, hanazirikanwa uruhare rukomeye rw’u Rwanda mu kurwanya Jenoside no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi ahariho hose ku isi.
Iki kibumbano cy’Urumuri rw’Icyizere kibutsa kandi uruhare rwa buri wese mu gutuma Jenoside itongera kuba ukundi
Kuri iki kibumbano handitswe ubutumwa bukubiyemo ko abantu bagomba kwibuka baniyubaka.
Bugira buti “The 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda, Remember-Unite-Renew”. Mu Kinyarwanda bivuze, “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke Twiyubaka.”
Ubwo hafungurwanga iki kibumbano, Melissa Fleming, ushinzwe Ishami ry’itumanaho muri Loni, yavuze ko abantu batagomba kurebera imvugo z’urwango z’uburyo bwose.
Yagize ati “Urumuri rw’Icyizere ruzaka iteka ryose nk’igihamya kigaragara cyo kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’abasura Icyicaro Gikuru cya Loni, gushyira ahagaragara no kurwanya imvugo z’urwango z’uburyo bwose.”
Ambasaderi Ernest Rwamucyo, Uhagarariye u Rwanda muri Loni agaruka ku ishirwaho ry’iki cyimenyetso, yavuze ko uru rumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’amahoro, ubutabera n’ubumwe.
Ati “Uru rumuri rufite igisobanuro gikomeye atari ku Rwanda gusa, ahubwo no ku badipolomate ku isi hose. Rugamije kwibutsa twebwe abadipolomate ndetse n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga inshingano dufite mu gukumira amahano.”
Yakomeje avuga ko Urumuri rw’Icyizere kandi rwibutsa Umuryango Mpuzamahanga gufata iya mbere ukagira icyo ukora igihe hari ahagaragaye ibimenyetso by’ubwicanyi.
Ati “Uru rumuri, ni umuburo kuri twe kugira ngo tujye tugira icyo dukora igihe hari aho twabonye ibimenyetso mpuruza by’ahashobora kuba ubwicanyi, kugira ngo isomo twaboneye ku Rwanda ritibagirana.”
Uru rumuri rw’Icyizere rwamuritswe mu gihe ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye harimo kubera Inteko Rusange y’uyu muryango yatangiye ku wa 10 Nzeri, ikazasoza tariki 30 Nzeri.
Uru rumuri kandi ni cyo kimenyetso gihoraho cya mbere cyagenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gishyizwe ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.
INZIRA.RW