Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga wa Kiliziya Gatolika,(CRS) bwagaragaje ko guhinga no gucuruza imboga n’imbuto bigihura n’imbogamizi zitandukanye, kandi kuzikemura birasaba ko mu myaka itanu hashorwamo amafaranga asaga Miliyoni 720.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwakozwe ku bibazo byugarije ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto by’umwihariko mu bihe bya Covid-19, byamuritswe kuwa 12 Kanama 2021.
CRS na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bakoze ubu bushakashatsi basobanura ko impamvu nyamukuru yabwo yari ukumenya ibikibura mu bucuruzi n’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, kugira ngo bikemurwe hakiri kare.
Mu gukemura ibyo bibazo biri muri urwo rwego rufatiye runini ubuzima bwa muntu, ubushakashatsi bwahishuye ko hakenewe miliyoni 720 681 880 Frw, zigakoreshwa mu myaka itanu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, avuga ko nyuma yo kubona ibibazo biri mu buhinzi n’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga, ubu hakurikiyeho gushaka uburyo ayo mafaranga yaboneka.Yibukije ko ayo mafaranga azahabwa abari mu matsinda.
Yagize ati “Inyigo igaragaza ibizima n’ibibazo birimo. Bimwe muri ibyo mwabonye ni ibibazo byibazwa ariko na none udafite inyigo ntabwo wamenya ikindi gikurikiyeho.
Ubu hagiye kujyaho gahunda yo gushaka uburyo amafaranga yaboneka uko yaba angana kose. Bakeneye aho babibika. Aho babitwara ari na byo tugiye gusubiramo tugakora ariko bikagendana no kuba hamwe kuko gufasha umwe umwe akenshi biragora.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali nk’umwe mu mijyi yakoreweho ubwo bushakashatsi, avuga ko bagiye gushaka uko abacuruza imboga n’imbuto bafashwa kuva mu mihanda bakabona aho bacururiza.
Yabwiye abakora ubwo bucuruzi guharanira kugira umuco wo kwizigamira, kugira ngo babashe kubaho neza babikesha umwuga wabo ukunze gufatwa na bamwe nk’uciriritse.
Umuyobozi mukuru wa CRS mu Rwanda, Jude-Marie Banatte, avuga ko ibyinshi bikubiye muri ubwo bushakashatsi na mbere byari bizwi ariko nta buryo buriho bwo kubyegeranya.Ati “Ndizera ko ubu bushakashatsi bufite umwihariko. Kugeza ubu biri mu maboko yacu nka Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere gukora ibikubiye muri ubu bushakashatsi.”
Hari bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko kutagira uburyo bugezweho bwo kubika imboga n’imbuto byabateje igihombo kinini muri ibi bihe bya Covid-19.
Claudine Nyirabatoni ukorera mu isoko rya Kimironko ati “Kubera Covid-19 byaranze bitewe no kwangirika kandi abantu baduhahira baba bareba ibikiri bizima ubwo rero ugasanga tubuze isoko dutyo.”
Ku rundi ruhande ariko we na bagenzi be bahamya ko mu bibazo by’ingutu bafite harimo icyo kubura igishoro gihagije.
Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Kamena na Kanama uyu mwaka, bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu na Rwamagana, gusa biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa by’ibyabuvuyemo bizagera hose mu gihugu.