Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi, byavuguruwe hagamijwe kujyanisha ikiguzi cyayo n’ibiyagendaho no guhaza isoko ry’abakenera amashanyarazi rikomeje kwiyongera.
Mu 2020 nibwo ibiciro by’amashanyarazi, byaherukaga kuvugururwa.
Itangazo rya RURA rivuga ko “byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka zitandukanye mu bukungu n’ibikorwa biriho ubu bibyara amashanyarazi, kugira ngo u Rwanda rurusheho kwihaza mu bijyanye n’amashanyarazi.”
RURA yasobanuye ko mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ngo ku rwego rw’ibanze no kugeza amashanyarazi kuri bose, icyiciro cya mbere cy’ingo, cyavanwe kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, kandi igiciro gisanzweho nticyahindutse.
Mu rwego rwo korohereza ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage no kubyongerera ubushobozi, amashuri, ibitaro n’amavuriro byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo.
Amashanyarazi akoreshwa mu nganda yakomeje kugenerwa ibiciro byo hasi, kandi hakaba hari na gahunda ishyiraho agahimbazamusyi ku bantu bakora akazi kabo mu masaha amashanyarazi akoreshwa n’abantu bake (off-peak hours).
Riti “Iyi gahunda nshya y’ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bibungabunga ibidukikije, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga biyakoresha (e-mobility), byose bijyanye n’intego z’Igihugu zo kubungabunga imihindagurikire y’ikirere n’ubukungu.”
Ibiciro by’amashanyarazi ku byiciro by’abafatabuguzi,
RURA yatangaje ko ingo zituwe zikoresha amashanyarazi angana na 0-20 kWh ku kwezi zizajya zishyura 89 Frw kuri kWh, na ho izikoresha hejuru ya 20-50 kWh zikishyura 310 Frw mu gihe izikoresha hejuru ya 50 kWh zizajya zishyura 369 Frw/kWh byose hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.
Inyubako z’ubucuruzi n’izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo, zikoresha amashanyarazi ari hagati ya 0-100 kWh zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh na ho izikoresha amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura zishyure 376 Frw kuri kWh imwe.
Serivisi z’isakazamakuru (Radiyo na Televiziyo) zizajya zishyura 276 Frw kuri kWt imwe hatitawe ku ngano y’amashanyarazi zakoresheje ku kwezi.
Amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bizajya byishyura 214 Frw kuri kWh imwe, iminara y’itumanaho yishyure 289 Frw kuri kWh, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi utagera kuri kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka azajya yishyura 239 Frw kuri kWh imwe.
Biteganyijwe ko inganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi hagati ya kilowateli (kWh) 5.000 na kilowateri (kWh) 100.000 ku mwaka, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka, ububiko bucuruza serivisi z’amakuru y’ikoranabuhanga byose bizajya byishyura 175 Frw kuri kWh imwe.
Ku nganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 100.000 ariko utagera kuri 1.000.000, ku mwaka; ingomero zitunganya amazi n’imashini ziyohereza aho agomba gukoreshwa zizajya zishyura 133 Frw kuri kWh imwe hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.
Ibiciro by’amashanyarazi ku nganda nini
RURA yatangaje ko inganda zikoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 1.000.000 ku mwaka; ibikorwaremezo by’isakazamajwi n’isakazamashusho bisangiwe bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 660.000 kuzamura ku mwaka na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga bizajya byishyura 110 Frw kuri kWh imwe.
Inganda nini zikora ibyuma n’izikora sima, hamwe n’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowateli (kWh) 1.000.000 kuzamura, ku mwaka bizajya byishyura 97 Frw kuri kWh.
Biteganyijwe ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa 1 Ukwakira 2025.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko ibiciro by’amashanyarazi bizajya bivugururwa buri mezi ane kugira ngo bijyanishwe n’igihe.
Ati “Ubundi byakabaye bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n’amezi ane kugira ngo cya kiguzi kijyanishwe n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke. Gusa byarahagaze kubera Covid-19 kugeza iki gihe…ni yo mpamvu rero byari ngombwa ko twongera tugatangira gahunda yo kujya tuvugurura ibiciro. Ubu ni gahunda nshya itangiye, turavugurura, tuzakomeza tujye tuvugurura n’ubundi buri mezi hagati y’atatu n’ane kugira ngo tujyanishe ikiguzi cy’umuriro n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke.”
Dr. Gasore yasobanuye ko “mu kubikora tuzirikana ko hari izindi mpamvu zitandukanye, hari ibyiciro bitandukanye by’ubukungu bw’igihugu ni yo mpamvu batandukanya abaturage batuye, abacuruzi n’inganda.”
Yavuze ko ibiciro byavugururwe ku byiciro bimwe kuko nko ku bafite ubushobozi buke, bakorasha kWh 15 ku kwezi, zongerewe zikagera kuri kWh20 “bazakomeza bakoreshe ibiciro byakoreshwaga kuva mu 2020 mu rwego rwo korohereza ndetse no gukomeza gushyigikira iterambere ryabo.”
Yasobanuye ko hari abo ibiciro byazamutseho 100 Frw kuri kWh [abakoresha kWh zirenga 20 kuzamura].
Ati “Aba na bo turabakangurira cyane kuzirikana gukoresha umuriro neza, kuzimya amatara ku manywa, hari ahantu usanga amatara yirirwa yaka, gukoresha neza ibindi bikoresho bikoresha umuriro kugira ngo dukomeze tugabanye ikiguzi ku muntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.”
Amavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi yamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025 nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.
Kugeza ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu 2000.

INZIRA.RW