Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 2.5% mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2024, Ikigo cy’Igihigu cy’Ibarurishamirabe NISR cyatangaje ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereye ahanini bitewe n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4%.
Ibi bijyana nuko ibiciro by’ubwikorezi nabyo byiyongereyeho 18.2%.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Kamena 2024, ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byiyongereho 5% ugereranyije n’uko byari muri Kamena 2023. Ni mu gihe muri Gicurasi 2024, ibiciro byari byiyongereyeho 5, 8%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyari cyatangaje ko muri Werurwe 2024, yo yagaragazaga ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2%.
Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.
Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.
INZIRA.RW