Mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro ku mashoko mu Mijyi byazamutseho 3,8% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka wa 2023. Naho mu cyaro byaganyutseho 1,5%.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.
Impamvu nyamukuru yatumye mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongera, byatewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 4,8% ndetse ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 15,9%.
Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2% ugereranyije ukwezi k’Ukwakira na Nzeri 2024 ibiciro byiyongereyeho 1,5%.
Iri zamuka Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Uko ibiciro bihagaze mu cyaro, mu kwezi k’Ukwakira 2024 ibiciro mu byaro byagabanyutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%. Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi k’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.
Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Ni zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu Mijyi no mu byaro) Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda gitangaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%.
Ni izamuka Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kivuga ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.
INZIRA.RW