Abashoramari baturutse mu gihugu cya Zimbabwe bari i Kigali mu Rwanda aho bitabiriye inama yiga ku ishoramari hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Zimbabwe igihe kuba ku nshuro ya Gatatu. Mu gihe ishoramari ry’ibigo byo muri Zimbabwe mu Rwanda rigeze kuri miliyoni 38 z’Amadorali y’Amerika.
Iyi nama y’iminsi ibiri igiye kuba ku nshuro ya gatatu aba bashoramari bagateranira i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, igomba gutangira kuri uyu wa 18 kugeza kuwa 19 Werurwe 2024, igomba kwigira hamwe amahirwe y’ishoramari ari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu bijyanye n’ubucuruzi, inganda, ubwikorezi, ubukerarugendo, uburezi, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB bamwe mu bazitabira iyi nama baturutse mu gihugu cya Zimbabwe bamaze kugera i Kigali “Abazitabira bahagaze ndetse bari kumenyana bitegura inama ya gatatu y’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe itegereje i Kigali mu masaha make.”
Iyi nama ku nshuro ya mbere yabereye i Kigali mu kwezi kwa Cyenda 2021, iya kabiri ibere mu gihugu cya Zimbabwe muri Werurwe 2022.
Minisitiri wungirije w’ubabanyi n’amahanga muri Zimbabwe, Sheillah Chikomo uri i Kigali, agaruka kuri iyi nama ya gatatu igiye guteranira i Kigali yavuze ko ari umwanya mwiza kuzamura ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ari i Kigali yagize ati ” Kuba Zimbabwe igirana ubufatanye n’ibihugu byo mu karere bigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu, gukurura abashoramari b’abanyamahanga no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Mu ntumbero za Perezida wacu zo kuba mu mwaka wa 2023 twamaze kugera ku ntego yo kohereza mu mahanga bifite agaciro ka miliyari 14 z’amadorali niyo ntego turi mu Rwanda uyu munsi.”
Ku nshuro ya Gatatu, kompanyi zigera ku 100 nizo zigomba kwerekana ibyo zikora, ndetse bakagaragaza n’amahirwe ari mu bihugu by’u Rwanda na Zimbabwe, agomba kubyazwa umusaruro.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rugaragaza ko ishoramari ibigo by’ubucuruzi bikomoka muri Zimbabwe byakoze mu Rwanda, ryarenze miliyoni 38$, angana na miliyari 48,7 Frw kuva inama yo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ibaye mu 2022.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yatangaje ko mu myaka ine ishize ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwazamutse ku kigero kiri hejuru ya 50%, bitewe n’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Ibigo by’ubucuruzi byo muri Zimbabwe byashoye imari irenga miliyoni 38 z’Amadorali ya Amerika mu Rwanda kuva inama yo guteza imbere ubucuruzi hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda iheruka ibaye.”
“Hari kandi ibigo by’ubucuruzi umunani byo mu Rwanda byatangiye gukorera muri Zimbabwe ku byerekeye ingufu, ikoranabuhanga no gutunganya ubusaruro ukomoka ku buhinzi.”
Abarimu barenga 150 bo muri Zimbabwe bigisha mu Rwanda
Mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye harimo n’ingeri y’uburezi aho abarimu bavuye muri iki gihugu bagomba gufasha mu gutanga umusanzu wo kubaka uru rwego no kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Umuyobozi wa RDB, Francis Gatare yavuze ko aba barimu bari gutanga umusanzu ugaragara mu kubakira ubushobozi abakozi mu Rwanda.
Ati “Twabonye abarimu barenga 150 kwigisha muri kaminuza zo mu Rwanda, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’ahandi kandi bari kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abakozi mu Rwanda. Urwo ni urubuga rwo gukomeza kubakiraho ubufatanye mu burezi byaba gushinga amashuri cyangwa mu bundi buryo.”
Gusoresha inshuro ebyiri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bizavaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta atangaza ko mu gihe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe bwakomeza gushyirwa imbere ibice byo kwerekezamo ishoramari na byo bishobora kwiyongera.
Ashimangira ko bagiye gushyira imbaraga mu gusinya amasezerano yo kudasoresha kabiri abashoramari bakomoka mu bihugu byombi.
Ati “Gusinya aya masezerano bizongera uburyo bwo koroshya ishoramari, ubucuruzi bw’ibintu na serivisi n’ibindi bikorwa byerekeye ubukungu hagati ya Zimbabwe n’u Rwanda.”
U Rwanda na Zimbabwe bihuriye mu muryango wa COMESA, ariko bikanagirana amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.
Muri Kanama 2022 nibwo u Rwanda rwafunguye ibiro bya Ambasade yarwo i Harare muri Zimbabwe. Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir kuri ubu ikora ingendo zica i Lusaka muri Zambia zigakomeza i Harare.
INZIRA.RW
Amafoto: Igihe
hey there and thank you for your info – I have definitely picked up anything new from right here.
I did however expertise a few technical issues using
this site, as I experienced to reload the site lots of times previous to
I could get it to load properly. I had been wondering if your hosting is OK?
Not that I am complaining, but sluggish loading instances times will very frequently affect
your placement in google and can damage your high-quality score if ads and marketing
with Adwords. Well I am adding this RSS to my email and can look out for
much more of your respective intriguing content. Ensure that you update this again very soon..
Escape rooms hub