Bimwe mu bigo by’imari mu Rwanda byagaragaje ko gushyira imbara mu buhinzi bizatuma ibiciro ku masoko bimanuka ndetse umusaruro ukaziyongera ku buryo ibyoherezwa mu mahanga byiyongera.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyateguwe n’imishinga iterwa inkunga na USAID ariyo Hinga Wunguke, Hanga Akazi na Kungahara Wagura Amasoko. Aha hari hahurijwe hamwe ibigo by’imari mu Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi.
Kimwe mu byo ibigo by’imari byagarutseho nuko bitiyibagije ko mu buhinzi n’ubworozi harimo ibyago byo kurumbya bitewe n’ibiza, ariko bafite icyizere cy’uko bazunguka bashingiye ku kuba Leta yaratangije ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ndetse no kuba Hinga Wunguke izafasha abahinzi mu bumenyi, kubona ifumbire n’imbuto nziza hamwe no kubahuza n’amasoko.
Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari bashimangiye ko abakora mu buhinzi bakwiye kwitinyuka bakegera ama banki. Nk’uko byashimangiwe na Mukamana Beatha, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri banki ya RIM Ltd.
Yagize ati “Turashishikariza abakora mu rwego rw’ubuhinzi by’umwihariko kwitinyuka bakagana ibigo by’imari bakabasha kwagura ibikorwa byabo kuko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu.”
Bahuriza ku kuzamura inguzanyo zigenerwa urwego rw’ubuhinzi mu gukomeza kuruteza imbere ndetse no kuzamura umusaruro rutanga kuko rufite uruhare rukomeye mu mibereho y’abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ku ruhande rw’abahinzi bavuga ko n’ubwo bakora akazi gakomeye mu bukungu bw’igihugu bakibangamiwe no kuba ibigo by’imari bitabaha inguzanyo zihagije ndetse bikabasaba kwishyura mu gihe gito, nyamara benshi babona umusaruro mu bihembwe.
Kabatesi Solange ni umuhinzi wagize ati “Namenye ko hari inguzanyo zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizoroha kugana ibigo by’imari bikorana nabyo ndetse nasobanukiwe ko hari inguzanyo ziri guhabwa abagore bidasabye ingwate kuko iri mu bintu byaducaga intege.”
Umuyobozi ushinzwe imari n’ishoramari mu mushinga wa Hinga Wunguke, Bayingana Micheal yasabye ibigo by’imari gushyira imbaraga mu gushora mu buhinzi.
Ati“Dushyigikiye izi ngamba za Banki zitandukanye kuko abahinzi icyo baburaga ari ikigo cy’imari gishinzwe gutanga igishoro ku bahinzi babigize umwuga.”
USAID iri muri ubu bufatanye ni imishinga nka Hinga Wunguke, Orora Wihaze, Hanga Akazi, Kungahara Wagura Amasoko ndetse na Agra Tera Imbuto Nziza.
U Rwanda rufite ingamba z’uko muri uyu mwaka wa 2024 inguzanyo ihabwa urwego rw’ubuhinzi izaba iri kuri 10.4% nk’uko biri mu ntego rwihaye, bigendana n’uko ubutaka buhingwaho buzaba bungana na hegitare 102.284.
INZIRA.RW