Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera ku Isi mu mpera za 2019 cyangije byinshi, birimo ubuzima bw’abatari bake bahitanywe na cyo ariko gishegesha bikomeye n’urwego rw’ubukungu bitewe ahanini n’ingamba ibihugu bitandukanye byagiye bifata mu hagamijwe kugikumira.
Abahanga batangiye gushakisha icyakorwa kugira ngo kigabanye umuvuduko kandi n’imirimo yari yarasubitswe isubukurwe, mbese ibintu bisubire mu buryo.
Urebye aho bigeze kugeza ubu ni heza kuko ibihugu byinshi byatangiye gukingira abaturage babyo, ingendo zihuza ibihugu zimwe zarakomorewe, ubucuruzi burakorwa n’ubwo bitakiri nka mbere ya Covid-19.
Uyu munsi inkundura ihari niyo kurwana n’ikwirakwira ry’icyorezo no gutegura umurongo mushya wakwifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo.
Nko mu Rwanda muri 2020 ubukungu bwagabanyutse ku kigero cya 0.2% mu gihe muri Afurika byari ku mpuzandego ya 1.9%.
Mu gihe rero ibihugu byinshi biri kurwana no gukingira abaturage babyo no gushakisha uburyo ubukungu bwashegeshwe na Covid-19 bwazahurwa, hari ingingo z’ingenzi zagiye zigaragara ko ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere ndetse n’abenshi mu basesenguzi babigarukaho mu buryo bunyuranye.
Ubukerarugendo buhanzwe amaso
Urwego rw’ubukerarugendo mu gihe cya Covid-19 ruri mu zashegeshwe cyane kubera ko ingendo zihuza ibihugu, imigabane ndetse no hagati mu bice bimwe by’igihugu zarahagaze, ibi byatumye uru rwego rwubakirwagaho ubukungu ku bihugu byinshi ruhungabana ndetse ku Rwanda ho ubushakashatsi bwagaragajwe n’ihuriro ry’abashashatsi mu bukungu EPRN bwagaragaje ko aribwo bwaroongoye ibindi byiciro mu guhungabana.
N’ubwo bimeze bityo ariko nk’ishyiga ry’inyuma mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hari imishinga myinshi irimbanyije kugira ngo ubwo ubuzima buzaba bugarutse uru rwego ruzongere gushingirwaho.
Ubuhinzi n’ubworozi
Abantu benshi ntibumva uburyo ki ubuhinzi bukwiye kwitonderwa mu kuzahura ubukungu ariko nyamara mu bihe Isi n’u Rwanda byari muri Gahunda ya Guma mu rugo, abantu bakeneraga kurya ibyavuye mu buhinzi. ibi bivuze ko kandi ubuhinzi aribwo buhatse izindi ngeri zose z’iterambere.
Kuba ubuhinzi bushingirwaho ubukungu by’umwihariko mu Rwanda biterwa kandi n’uko ahanini usanga 70% by’Abaturarwanda batunzwe no guhinga, bivuze ko uru rwego ni rushorwamo amafaranga ruzahindura byinshi birimo gutanga akazi ku batari bake, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kwihaza mu biribwa no kurushaho guha akazi inganda zo mu rwanda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nk’uko umushakashatsi, Dr Ukozehasi Celestin yabigarutseho.
Yagize ati “ubuhinzi bukwiye kongera bugakorwa neza kugira ngo twongere ibyoherezwa mu mahanga, ibyo twoherezaga mu mahanga byagiye bigabanuka kubera Covid-19, ubwo rero imbaraga zikwiye gushyirwa mu kongera umusaruro wose ufite aho uhuririye n’ubukungu.”
Mu gushora muri uru rwego birasaba ubwitonzi n’ubushishozi kugira ngo harebwe bimwe mu bikiri imbogamizi bigashakirwa umuti mu rwego rwo kwirinda ko byakoma mu nkokora gahunda y’iterambere muri byo harimo, ikoranabuhanga rikiri hasi n’ibindi.
Ikoranabahanga
Mu gihe cy’umwaka urenga Isi Imaze ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryabaye mwikorezi ku mirimo myinshi aho buri rwego rwasabwaga kurikoresha aho gufunga.
Hari ibikorwa byinshi bitatangirwaga kuri murandasi ariko abantu bamaze kubona ko byakomeye guhura buri wese yatangiye kwiga uburyo yakomeza kubaho kandi bitasabye ko ajya mu biro ahubwo ashobora gukora yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga.
Burya Ikoranabuhanga naryo ni izingiro ry’iterambere kuko muri buri ngeri y’iterambere isaba guhindura umuvuno igakoresha uburyo bugezweho.
Gusa aha haracyarimo zimwe mu mbogamizi zikwiye gushakirwa umuti kugira ngo iterambere mu ikoranabuhanga rirusheho kugenda neza. Henshi haracyagaragara ibibazo byo kubona ibikoresho byibaze, internet, ndetse n’ubumenyi bwa bamwe kuri ryo bukiri buke. uru ni rwo rwego rwonyine rudashobora guhagarara ngo ni uko abantu batari guhurira hamwe ari benshi bityo ko hakwiye ishoramari rikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga rigamije iterambere.
Inganda
Mu kuzahura uru rwego rw’inganda na rwo rwazahaye cyane ahanini bitewe no kubura ibikoresho by’ibanze n’igabanuka ry’umusaruro muke muri iki gihe, birasaba kubanza kubaka urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no gushingira ku ikoranabuhanga.
Mu by’ukuri abahanga mu bukungu bagaragaza ko inganda zazahurwa no kuba abanyafurika by’umwihariko abanyarwanda bakishakamo ibisubizo kugira ngo birinde kubakira ku bikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda bivuye hanze.
Birakwiye ko inganda zihari zongererwa ubushobozi bwo gurunganya ibintu bifite ubuziranenge kugira ngo n’ibigera no ku isoko bireshye abaguzi.
Uru rwego ni rwo kandi Guverinoma y’u Rwanda yifuza kubakiraho ubukungu bwayo mu gihe kiri imbere.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Kuri iyi ngingo bisa n’ibikigoye kuko n’ubwo ibicuruzwa byambuka umupaka bikajya mu kindi gihugu, kuko ibihugu byinshi ntibyemera abantu bambutse bavuye ku mipaka. Nk’u Rwanda abacuruzi bambukiranya umupaka usanga ari abakora ubucuruzi buciriritse bityo aba baracyahura n’imbogamizi kuko umupaka y’igihugu byinshi irafunze.
Amahirwe Ari mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ku Rwanda harimo kwimakaza made in Rwanda, kubona isoko ry’umusaruro w’ibiribwa no kongera ubumenyi bukenewe ku isoko mpuzamahanga.
Ibi byashimangirwa kandi bikagerwaho ari uko n’uko umubano w’ibihugu byo mu Karere byahamya umubano ndetse n’isoko rya Afurika rigashyirwamo imbaraga.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashobora kubakirwaho mu iterambere kuko bafasha igihugu gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo kuzahura ubukungu.