Abagize Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba bagabiye inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwarwanda.
Bagabiwe izi nka kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 ubwo bibukaga abari abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare.
Nzungize Mark w’imyaka 68 waremewe inka n’abagize Urugaga rw’Abikorera yagize ati “Iyi nka igiye kumfasha kuko burya inka ni ubuzima mu banyarwanda, nari ndiho mu buryo buciriritse kuko naherukaga gutunga inka mbere ya Jenoside.”
Umukecuru Mbateyimbabazi Margaret we yavuze ko atari azi ko azongera gutunga inka nyuma y’uko ize bazishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kuba natahaga mu rugo rutarimo inka kandi narazigeze byari binteye ikibazo gikomeye. Abantu bangeneye iyi mpano ndabashimiye cyane n’Imana yo mu ijuru ibyumve. Inka babaze zanjye barazibaze barazintesha, banyicira n’abagombaga kunkamira.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko batekereje iki gikorwa nk’umwihariko w’abikorera, bakabikora nk’inshingano z’abanyarwanda zo kwibuka mu rwego rwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba twafashe uyu muhigo wo kwibuka buri mwaka kandi tukanakoresha ibyacu mu kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka. Inka iremerwa uwarokorse Jenoside, ni inka y’urukundo, y’ubumwe n’ubudaheranwa kandi no gukomeza kwiyubaka.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomera kandi bagatwaza maze ashimira Urugaga rw’Abikorera mu bikorwa ngarukamwaka byo kuremera abarokotse Jenoside bakora.
Ati: “Iyo twibuka by’umwihariko muri iyi minsi 100 tuba tugaragaza igihango dufitanye,imihoro yishe Abatutsi yaguzwe n’abikorera kandi bafatanyaga n’abayobozi mu kwica Abatutsi ariko mwe kuba muremera inka abarokotse Jenoside ni ikigaragaza gushyira hamwe nk’icyerekezo cy’Igihugu cyacu, turabibashimira cyane.”
Yakomeje agira ati: “Inyungu,n’igishoro ntibigira idini n’ubwoko, ubu iyo umucuruzi agiye mu mahanga ntibamubonamo ubwoko ahubwo bamubonamo umunyarwanda. iyo twibuka ni ukugira ngo twibukirane ko uyu munsi dutahirije umugozi umwe ndetse hakazama n’ubudasa aho Leta ifatanya n’abikorera rero dukomeze dufatanye dukurikirane muri abo baturage dushinzwe kureberera nabo bahindure imibereho yabo.”
Muri iki gikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko batishoboye, Abagize Urugaga rw’Abikorera batanze inka ijana mu Mirenge yose igize Intara y’Iburasirazuba. Mu Karere ka Nyagatare hatanzwe inka ebyiri, aho inka zose zirahaka.
INZIRA.RW