Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 22%, u Rwanda rusaruramo miliyari 4,4$ mu 2024
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 22%, u Rwanda rusaruramo miliyari 4,4$ mu 2024

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 16/04/2025
Share
Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byarazamutse
SHARE

Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 22%, rwinjiza muliyari 4.4$ mu mwaka wa 2024.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereye cyane mu bice bimwe by’Isi, bituma byinjiriza igihugu arenga miliyari 4,4$.

Ni nyuma y’uko, u Rwanda rushyize imbaraga mu kohereza ku masoko mpuzamahanga ibicuruzwa by’ingeri zitandukanye byongerewe umusaruro ku buryo byinjiriza igihugu amadovize menshi.

Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024 yerekanye ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 3,2$, mu gihe serivisi zinjirije u Rwanda arenga miliyari 1$.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ziri ku isonga mu kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda. Ibyoherejweyo byinjije arenga miliyari 1,4$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 951,2$ mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 63,9%. Ni nyuma yo koherezayo ibyiganjemo imbuto nka avoka n’amabuye y’agaciro.

Ibyoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byinjirije u Rwanda miliyoni 229,5$, avuye kuri miliyoni 173,5$ mu 2023.

Ibyoherejwe ku isoko ry’u Bushinwa byagabanutseho 0,4% mu 2024, byinjiza miliyoni 83,6$, mu gihe isoko rya Luxembourg ryinjirije igihugu miliyoni 55,4$ avuye kuri miliyoni 16,1$ mu 2023. U Rwanda rwoherezayo amabuye y’agaciro, ikawa, imboga n’imbuto n’ibindi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa munani mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, byinjije miliyoni 23,9$ bingana n’ubwiyongere bwa 26,8% ugereranyije no mu 2023.

U Rwanda rufite intego yo kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga ku mpuzandengo ya 13% buri mwaka.

Mu 2024, ibigo by’ubucuruzi birenga 28 byafashijwe kugera ku masoko mpuzamahanga akorera kuri internet nka Arabian Organic, Alibaba na MyKibbo.com.

Ni mu gihe indege ya RwandAir itwara imizigo yatwaye ibingana na toni 6113 mu 2024, zivuye kuri toni 4595, bingana n’izamuka rya 33%. Ubu bwiyongere bwaturutse ku mizigo myinshi yajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Bwongereza.

Ni mugihe, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko umusaruro w’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda woherezwa mu mahanga wikubye inshuro icyenda mu myaka irindwi ishize, agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 217 $ mu 2017 kagera kuri miliyari 1,8 $ mu 2024.

Ibihingwa byongerewe agaciro byoherejwe mu mahanga byavuye ku gaciro ka miliyoni 71 $ mu 2017 kagera kuri miliyoni 141 $ mu 2024.

Umusaruro w’ibindi bicuruzwa harimo amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubwubatsi n’imyenda wavuye kuri miliyoni 146 $ mu mwaka wa 2017 ugera kuri miliyari 1,7$.

Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugizwe n’ikawa, icyayi n’ibireti na wo wongerewe agaciro wavuye kuri miliyoni 283$ mu 2017 ugera kuri miliyoni 442$ mu 2024.

Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byarazamutse

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 16/04/2025 16/04/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?