Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Icyambu kidakora ku mazi cya Kigali Logistics Platform cyahinduriye ishusho ubwikorezi mu Rwanda
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Serivise

Icyambu kidakora ku mazi cya Kigali Logistics Platform cyahinduriye ishusho ubwikorezi mu Rwanda

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/04/2024
Share
SHARE

Mu myaka itanu ishize Ikigo cy’Abarabu cyitwa Dubai Ports gisaganywe imikoranire n’u Rwanda cyubatse icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KPL), kiba imbarutso yo guhindura ishusho y’ubwikorezi.

Mu busanzwe ntabwo byari bimenyerewe ko igihugu kidakora ku mazi magari nk’u Rwanda kigira icyambu, gusa kuva mu mwaka wa 2018 icyambu cya Kigali Logistics Platform, KLP cyatangira gukoreshwa mu kubika ibicuruzwa biva n’ibyoherezwa mu mahanga mbere y’uko bijyanywa ku masoko hirya no hino mu karere.

Iki cyambu cya Kigali Logistics Platform gifite intumbero yo kuba icyicaro cyo guhererekanya ibicuruzwa mu Murango wa Afurika y’Iburasirazuba no munsi y’ubutayu bwa Sahara hagendewe ku kuba cy’ubatse mu gihugu gihana imbizi na bimwe mu bihugu bikora ku mazi magari.

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Ports World Rwanda (DP), Sumeet Bhardwaj, yishimira ibyagezweho kuva iki cyambu gitangiye gukora, kuko cyoroheje imihahiranire y’u Rwanda n’ibindi bihugu kinahindura ishusho y’ubwikorezi.

Ati “Tunyotewe n’icyo ahazaza hatubikiye kuko dukomeye ku ntego yacu yo kuba ikiraro mu mutima wa Afurika, n’igicumbi cya serivisi zo gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ndetse no kubikwirakwiza mu Rwanda no mu bihugu bituranyi.”

Ubuyobozi bwa Dubai Ports World Rwanda butangaza ko igitekerezo cyo kubaka icyambu cya KLP bakigize nyuma yuko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe utangaje ko ibihugu bya Afurika bigira imbogamzi mu guhererekanya ibicuruzwa na serivice hagati yabyo bitewe nuko ibikorwaremezo by’imihanda n’ibyambu ari bike.

Byinshi muri ibyo bibazo byacyemuwe niki cyambu kuko Kuva cyatangira gukora kibanda mu kunoza serivice gitanga kuko gikorana n’ibyambu bibiri birimo icya Mombasa muri Kenya n’icya Dar es Salaam cyo muri Tanzania bikora ku nyaja.

Dubai Ports World yibanda ku gukoresha abakoza b’abanyarwanda ikaba ifasha imiryango 2000 mu kubona imibereho myiza yita cyane mu kwimakaza ihame ry’uburunganire n’ubwuzuzanye yibanda ku guha akazi abagore.

U Rwanda rwiyemeje kuba Igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze mu 2035 no kugera ku iterambere mu 2050 hifashishijwe ishoramari mu bucuruzi n’ibindi bihugu. Runashyigikiye isoko rya Afurika muri gahunda yo kuvanaho inzitizi zibangamira ubucuruzi.

Icyambu cya Kigali Logistics Platform, KLP cyahinduye ishusho y’ubwikorezi

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 04/04/2024 04/04/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?