Mu gihe cy’icyumweru kimwe u Rwanda rwinjije agera miliyari 3 Frw avuye mu cyayi cy’u Rwanda cyacurujwe mu mahanga.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB igaragaza ko kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2024, icyayi cyacurujwe gifite agaciro ka miliyoni 2, 823, 003 z’Amadorali y’Amerika.
Ingano y’icyayi cyacurujwe ni mega toni 898,48 MT, aho ikiro kimwe cyagurwaga amadorali y’Amerika 3.14 USD/Kg.
Ku rundi ruhande, ikawa y’u Rwanda yo yinjije ibihumbi 453,689 by’Amadorali y’Amerika, aho mega toni z’ikawa 93.92 Mt niyo yoherejwe mu mahanga.
Ikawa y’u Rwanda muri iki cyumweru gishize ikilo cyagurwaga amadorali 4.83 USD/Kg.
NAEB igaragaza kandi ko nk’urusenda u Rwanda rwohereje mu mahanga mu bihugu nk’u Bwongereza, Ubutaliyani, u Budage, Netherland n’u Bufaransa rwinjije ibihumbi 222,435 $. Imiteja yo yinjije ibihumbi 60$.
Ibi byiyongeraho ko avoka u Rwanda rwohereje mu mahanga zinjirije igihugu ibihumbi 110,572 by’Amadorali y’Amerika.
INZIRA.RW