Icyayi gihingwa mu Rwanda kigiye gutangira gucururizwa i Mombasa muri Kenya, ibyitezweho guha inyungu nyinshi abahinzi b’icyayi.
Ibi bigarutsweho muri gihe, buri cyumweru i Mombasa muri Kenya haba cyamunara ku bahinzi b’icyayi, aho abagicuruza baturutse mu bihugu bitandukanye, bahurira hamwe bagapiganwa.
Aha ni naho hazajya hapiganwamo n’icyayi cya Kibeho Garden Mark Tea binyuze mu kigo cya Lipton Teas and Infusions Ltd.
Umunyamabanga wa Leta mu Bucuruzi n’Inganda muri Kenya, Rebecca Miano, yatangaje ko Kibeho Garden Mark Tea igiye gutangira gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bukazagira inyungu ku bitabira iri soko.
Rebecca Miano yanagaragaje ko icuruzwa ry’iki cyayi giturutse mu Rwanda, rizongera inyungu nyinshi ku bahinzi, abagicuruza, abagitwara na buri wese ugira uruhare mu ku kigeza ku muguzi wa nyuma.
Yagize ati “Kenya yishimiye kuba mu bihugu byeza icyayi ku kigero cyo hejuru. Uruganda rwacu rw’icyayi rutanga byibuze 23% by’umusaruro w’ibyinjira bivuye mu byoherejwe mu mahanga ndetse rugaha akazi abarenga miliyoni 3 haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye.”
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri Lipton Teas and Infusions, Sylvia Ten Den, yavuze ko bizanavamo inyungu ku iterambere ry’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Kenya.
Ati “Iki cyamunara kigiye kuza tariki ya 18 Kamena 2024, kizaba ari amateka kuri Lipton Teas and Infusions Rwanda Ltd by’umwihariko ikizabera i Mombasa, biragaragaza umusaruro n’intambwe uruganda ruri gutera mu Karere.”
Kugurisha icyayi cy’i Kibeho ngo ntibizagarukira muri Kenya gusa, kuko bifuza ko byibuze bazagicururiza no mu Bwongereza ndetse na Pakistan.
Iki cyayi gihingwa mu Karere ka Nyaruguru, gihinzwe mu murima wa hegitari 800, kikaba cyaratangiye guhingwa kuva mu mwaka wa 2016 nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda na Lipton Teas and Infusions.
Kugeza ubu uruganda rugitunganya rwakira umusaruro uvuye ku bahinzi 2500 bo muri aka Karere no mu nkengero zako mu gihe intego ihari ari ukugera ku bahinzi ibihumbi 7.
INZIRA.RW