Rumwe mu rubyiruko rugaragaza ko rugifite imbogamizi zituma iterambere ryarwo ritihuta nko kuba batagirirwa icyizere ndetse na bamwe muri bo ntibizerere mu bushobozi bwabo.
Icyizere gike kigirirwa urubyiruko mu gukora imirimo imwe n’imwe itandukanye biracyari inzitizi kuri bamwe, aho guhabwa akazi cyangwa igishoro ku rubyiruko usanga benshi babigiramo amakenga bitewe nuko ntaho ruba rwakageze mu bumenyi bwo gukora iyo myuga, ibituma benshi bakomeza gusigara inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro rifasha urubyiruko RYOF (Rwanda Youth Organization Forum) Mutangana Kabera, avuga ko kugira ngo imbogamizi zituma iterambere ry’urubyiruko ridindira zigabanuke hacyenewe gutegura abashaka gukora imishinga bihereye mu ntekerezo.
Ati “Dufite umushinga (Akazi kanoze) utegura abashaka gukora imishinga, batanga amahugurwa ku buryo umuntu ategura umushinga guhera mu ntekerezo, ku buryo azavamo umushoramari cyangwa rwiyemezamirimo mwiza.”
Mukunzi Sandrine, Umuhuzabikorwa mu muryango utegamiye kuri leta wo kuzigama ku rubyiruko, Save Generations Organization (SGO) we agaragaza ko hakiri ubumenyi buke mu kumenya aho amahirwe afasha urubyiruko aboneka.
Ati “Ubumenyi buke ku rubyiruko rumwe na rumwe ku bigendanye no kumenya aho amahirwe afasha urubyiruko aboneka, nayo ni imbogazi ituma urubyiruko rutigobotora ubukene. Niyo mpamvu duhamagarira urubyiruko kugira ubushake bwo kumenya aho babona amahirwe yabafasha kwikura mu bukene.”
Nshimiyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango utanga ubujyanama ku rubyiruko, yavuze ko mu byo bakora harimo guhuza urubyiruko rwiteje imbere n’abakiri hasi, kugira ngo abakishakisha berekwe uburyo bakora imishinga yabo ndetse naho bakura urushoro n’uburyo bakora bakabasha kwiteza imbere nk’abandi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro rifasha urubyiruko RYOF, Mutangana Kabera, yongeye kwibutsa urubyiruko kwigira kuri bagenzi babo bateye intambwe igaragara ndetse bakabigiraho uko bahera kuri bike bakagera kure.
Yagize ati “Urubyiruko ruragirwa inama yo kwegera aho ibikorwa bimwe n’abimwe bikorerwa kugira ngo bongere ubumenyi cyangwa se niba hari n’igishoro babonye bamenye uko bakibyaza umusaruro mu buryo bwiza barebere ku ibyo abandi bagezeho.”
Rwanda Youth Organization Forum (RYOF) ni ihuriro rigizwe n’imiryango 34 ifasha Urubyiruko kugira ubushake n’ ubushobozi bubafasha kwikura mu bukene no gutera imbere ndetse no guhanga imirimo.
Ubushakashatsi bwerekana ko 16% by’urubyiruko nta kazi bafite ndetse na 64% by’abagafite ntigafatika cg kakaba ak’igihe gito.
Ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 ari 3.595.670, barimo abagabo 1.767.063 n’abagore 1.828.607.
Umubare w’Abaturarwanda ugizwe n’abarenga 65,3% bari mu cyiciro cy’urubyiruko by’umwihariko abari munsi y’imyaka 30, benshi barubonamo icyizere cyo gukomeza intambwe y’iterambere no kwigobotora ubukene.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW