Inama ishinzwe ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC) iherutse gusinyana n’ikigo cy’amahugurwa cya Danmark (MS TCDC), amasezerano agamije gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu ishoramari mu karere.
John Bosco Kalisa, umuyobozi nshingwabikorwa wa EABC avuga ko uburyo umubare w’urubyiruko wiyongera umunsi ku munsi, ubwenge n’ubumenyi nabyo bikiyongera, bikwiye kubyazwa umusaruro mu guteza imbere ubukungu bw’Afurika y’Iburasirazuba, na ba nyiri ubwo bwenge badasigaye inyuma.
Avuga ko amasezerano ibigo byombi byashyizeho umukono agamije gukuraho imbogamizi mu mategeko y’ibihugu zizitira urubyiruko mu ishoramari, ndetse hanategurwa inama n’amahugurwa byigirwamo icyakorwa ngo urubyiruko rwo mu karere rurusheho kwiyumvamo kuhashora imari.
Kalisa avuga kandi ko yizeye ko amasezerano basinye azabyara umusaruro kuko icyo kigo cy’amahugurwa gisanzwe gifite ubunararibonye mu gufasha urubyiruko kwinjira mu bucuruzi n’ishoramari aho gisanzwe gikorera i Arusha muri Tanzania.
Yagize ati “Twemeranyije gushyiraho urwego rushinzwe kugira inama urubyiruko mu ishoramari, rukabafasha gukemura ibibazo bikibabereye imbogamizi mu ishoramari, kugira ngo rirusheho kuzamuka.”
Umuyobozi wa MS TCDC Makena Mwobobia, yavuze ko afite icyizere ko aya masezerano basinye azafasha urubyiruko cyane rukagera no mu myanya ifata ibyemezo ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba bikabakingurira imipaka yo gukora ubucuruzi ku rwego rw’Afurika yose.
Muri ayo masezerano kandi harimo gukangurira urubyiruko gukunda ishoramari, bagakuraho imbogamizi zibabuza kugera ku isoko, ubundi iterambere ryabo rikihuta.
Urubyiruko rwo muri EAC kandi ruzahabwa amahugurwa azarwubakira ubushobozi, rubashe kuziba icyuho kiri ku isoko.
Ibyo nibikorwa ubucuruzi hagati mu karere buziyongera, dore ko ubusanzwe bubarirwa muri 20/100.