Hashize imyaka itatu Leta y’u Rwanda, binyuze mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), itangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, mu mushinga wiswe “Visit Rwanda”.
Mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga munini cyane, Leta yasinye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe abiri akomeye i Burayi, Arsenal na Paris Saint Germain, agamije kumenyekanisha u Rwanda no gukangurira ba mukerarugendo kurusura nka kimwe mu bihugu bifite ahantu nyaburanga hagezweho ku rwego rw’isi.
Mu masezerano igihugu cyagiranye n’ayo makipe akurikirwa n’abantu benshi mu mpande zose z’isi, Arsenal ikina yambaye imyenda yanditseho “Visit Rwanda” ku kuboko mu gihe PSG yo yambara “Visit Rwanda” mu mugongo ku myenda bakorana imyitozo n’iyo bishyushya bambaye mbere y’umukino.
Mu minsi mike ishize u Rwanda nanone ruherutse gusinya andi masezerano na shampiyona y’umupira w’intoki (Basketball) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA), hagamijwe n’ubundi kureshya ba mukerarugendo ngo baze mu Rwanda.
Messi muri PSG, ibyari byiza bigiye kuba agahebuzo
RDB ivuga ko magingo aya Leta y’u Rwanda imaze kunguka inshuro zirenze ebyiri z’amafaranga yashoye mu kwamamaza ku myenda y’ayo makipe.
Uru rwego ruvuga ko kuba ikipe ya PSG yaraguze umukinnyi kabuhariwe ufatwa nka nomero ya mbere ku isi muri ruhago, bisobanuye ko inyungu igiye kurushaho gutumbagira.
Ariella Kageruka, umuyobozi mukuru w’umusigire ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, avuga ko kuba Messi yaraguzwe na PSG ari amahirwe akomeye k’u Rwanda, kuko ubwamamare bwa Lionel Messi ku isi yose bugiye kurushaho kumenyekanisha u Rwanda, bityo n’umubare w’abarusura urusheho kuzamura.
Yagize ati “Umukinnyi nk’uriya w’icyamamare kuba yasinyiye ikipe yamamaza Visit Rwanda bisonanuye ko ubukangurambaga bwacu bugiye kurushaho kugera kure, umubare w’abazi u Rwanda n’abarusura urusheho kwiyongera.”
Kageruka yakomeje avuga ko aya mahirwe yo kwamamazwa na Lionel Messi aziye igihe, kuko u Rwanda rwifuzaga kubona abarusura benshi baziba icyuho cy’abatarashoboye kuza kubera Covid-19.
Ati “Twasinyanye amasezerano na PSG muri 2019, nyuma y’amezi make icyorezo cya Covid-19 gihita cyaduka.Uyu ni umwanya mwiza rero wo kwakira ba mukerarugendo benshi, tukaziba icyuho .”
Kageruka yunzemo agaragaza ko n’ubwo Covid-19 yatumye u Rwanda ruhomba 76/100 by’amafaranga yaturukaga ku bukerarugendo, ntibyakuyeho ko rwakomeje kuba mu bihugu bifite aho gusurwa heza cyane mu bihugu bya mbere ku isi.
Ati “Inkuru nziza ni uko kuba Messi yasinye byatangiye gutanga umusaruro kuko mu masaha make ashyize umukono ku masezerano, umubare w’abadukurikira wahise uzamuka, kandi ni nako bizakomeza.”
Mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi mu mwaka wa 2019 mbere gato yuko Covid-19 yaduka, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi yavuze ko icyo gihe u Rwanda rwinjizaga Miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika ku mwaka, ariko intego ni uko mu myaka itanu iri imbere (ubu ibiri irashize) u Rwanda rusaba rwinjiza Miliyoni 800 z’amadolari.
Hey,
are you already using LinkedIn to grow your network in a sustainable way and attract more clients to your business. I can relate, because I use LinkedIn to do just that, in an automated way!
To make it easier to attract new clients in an automated and predictable way, I’ve created a free checklist that will help you grow your LinkedIn network in an automated way, too.
You can download this free checklist right now at https://bit.ly/3UKLRav
Let me know if there is anything else I can do for you.
I would be pleased if the checklist brings you added value and you can use it to increase your sales.
Good luck!
Best regards