Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025, ibiciro ku masoko bizakomeza kuzamuka hagati ya 2%-8%, ndetse ifaranga ry’u Rwanda ritanga icyizere ku isoko ry’ivunjisha.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, ubwo Banki Nkuru y’Igihugu yagaragazaga uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze.
BNR yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2025, izamuka ry’ibiciro ku masoko rizakomeza kuba hagati ya 2% na 8%, aho hari icyizere ko ibi bipimo bizaba byiza ku bukungu bw’u Rwanda.
Banki Nkuru y’u Rwanda, yatangaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryatangiye gutanga icyizere ku isoko ry’ivunjisha nyuma yo guta agaciro ku kigero cya 18% imbere y’idorali ry’Amerika mu 2023. Gusa kuri ubu hari icyizere kuko imibare yo mu 2024 yagaragaje ko itagaciro k’ifaranga ry’u Rwanda riri ku 9.42%.
Iki cyizere ni umusaruro ahanini wakomotse ku kuba ibyo u Rwanda rwohereza mu mahana mu 2024 byarazamutseho 6.9%, naho ibyo rutumizayo bikazamukaho 5.8%, ni mugihe ikinyuranyo cyabyo byombi kibarirwa kuri 5.2%.
BNR yashimangiye ko izakomeza kuba hafi ibigo by’imari mu rwego rwo gukomeza gufasha uru rwego guhagarara bwuma.

INZIRA.RW