Miniso, rimwe mu mahahiro akomeye ku rwego rw’isi ryatangiye gukorera mu mujyi wa Kigali kuwa kane tariki ya 3 Kamena 2021, mu muturirwa wa Kigali Business Center (KBC).
Ryamamaye mu bucuruzi burimo ibyo kurya nk’ inyama, injugu, amazi n’ibindi ndetse n’ibirungo by’ubwiza basiga ku munwa, za parufe n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko abagana iri hahiro banasangamo za ecouteurs, amasakoshi, ibikinisho by’abana, ibikoresho byo mu gikoni, amaradiyo, udukoresho turinda ibirahure bya telefoni kumeneka, n’ibindi.
Ni rimwe mu mahahiro abona inyungu itubutse cyane, kuko nko muri 2019 ryinjije inyungu ya miliyari 2,4$.
Iri hahiro ryatangiriye mu Bushinwa, magingo aya rimaze kugira amashami arenga 4200 ku rwego rw’Isi, rikaba ribarizwa kuri buri Mugabane no mu bihugu birenga 80.
Muri Afurika y’Iburasirazuba Miniso isanzwe ifite ishami muri Uganda na Tanzania.
Nk’ihahiro rifite ubunararibonye mu bucuruzi ku isi, rifite amasezerano n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye nka Coca Cola, Marvel Entertainment n’ibindi.