Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorere muri Afurika y’Ibirasirazuba (EABC) rirasaba ko agaciro k’ibicuruzwa byakwa umusoro ku mipaka kazamuka kakagera ku bihumbi 5,000 by’Amadorali, aho kuba ibihumbi 2,000$.
Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorere muri Afurika y’Ibirasirazuba (East African Business Council) rigaragaza ko kuba ibicuruzwa byambutswa imipaka y’akarere ibisoreshwa ari ibifite agaciro k’amadorali y’Amerika ibihumbi bibiri (2$) bikomeza kudindiza abacuruzi bato n’abaciriritse.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), John Bosco Kalisa aherutse kubwira TNT ko kuzamura agaciro k’ibicuruzwa bisoreshwa byafasha abacuruzi bato gutera imbere.
Yagize ati “Intego y’iki cyifuzo ni ugufasha abacuruzi bato, ku buryo bashobora koroherwa no gukora businesi kandi bagatera imbere.”
John Bosco Kalisa yavuze ko gushyira umuzigo ku muntu ufite ibicuruzwa bitageze ku bihumbi 5,000$ by’Amadorali ari ukubuza uwo muntu kubona inyungu, ku buryo umucuruzi uvana ibishimbo mu Rwanda abijyana Kenya atabasha kugira icyo yunguka.
Minisitiri w’intebe wungirije wa Uganda akaba na Minisitiri w’ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga yagaragaje ko ubucuruzi bw’abagore bugenda buzamuka ariko ko koroherezwa kwishyura imisoro byaborohereza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere.
Inteko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA yo yasabye muri raporo y’inama y’abaminisitiri ya EAC gusuzuma ko ivugururwa ryazava ku madolari 2000$ akagera kuri 3000$, ndetse ngo nabyo byarushaho gushyigikira abacuruzi bambuka imipaka cyane cyane abagore.
Gusa, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingaga z’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba (EABC), John Bosco Kalisa agaragaza ko kuvana aya mafaranga akava ku 2000 by’Amadorali akaba 5000 by’Amadorali bishingira kuba igipimo cy’ubucuruzi bukuri hasi cyane kandi n’abacuruzi bato n’abaciriritse bambuka imipaka bagaragaza ko ari inzitizi ituma badakora neza ubucuruzi nyambukiranya mipaka.
INZIRA.RW