Mu mwaka wa 2023/2024 u Rwanda rwohereje i Seoul muri Koreya y’Epfo kontineri za kawa 20 za, zipima toni 384 z’ikawa, aho zifite agaciro ka miliyari 2,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni imibare yemejwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), aho bagaragaje ko abahinzi ba Kawa mu Rwanda bafite isoko ryizewe, ni nyuma y’uko i Seoul hanabereye imurikagurisha kuva 21-24 Werurwe 2024.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufatanyije na NAEB, Urugaga rw’Abikorera (PSF) na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda, bahuje bamwe mu bacuruzi ba Kawa bo mu Rwanda bayohereza mu mahanga bitabira iri murikagurisha ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 60 baturutse hirya no hino ku Isi.
Abasaga 400 bari bahagarariye Kompanyi zohereza ibicuruzwa mu mahanga zo mu Rwanda, zirimo Gorilla’s Coffee, Mountain Coffee Ltd, Dukunde Kawa Musasa Cooperative, Kivu Belt Coffee, 3N Farms Ltd na SOZO Honey, n’abandi bahinzi bakawa na bo bitabiriye iryo murikagurisha.
NAEB ishimangira ko kwitabira iryo murikagurisha, byahaye amahirwe Abanyarwanda yo kohereza toni 76.8 za Kawa mu 2024, zifite agaciro ka Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’ibicuruzwa gakondo muri NAEB, Alexis Nkurunziza avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kubona amasoko ya kawa y’u Rwanda.
Ati “Kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga biganisha ku kubona amasoko arambye no kumurika u Rwanda mu buryo bwagutse”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Korera, Nkubito Manzi Bakuramutsa ashimangira ko ikawa y’u Rwanda ikunzwe n’abatari bake muri Korea y’Epfo.
Agira ati: “Muri Korea y’Epfo hari isoko rikomeye ry’ikawa y’u Rwanda. Ikawa muri Koreya y’Epfo irazamuka kandi ibiciro bitangwa n’iri soko ni byiza. Byongeye kandi, muri iki gihugu hari isoko ry’ubuki.”
Ibi byiyongeraho ko bimwe mu bigo byifuza kugura ubuki buturuka mu Rwanda kugira ngo bibukoreshe mu nganda zikora ibiribwa byohereza mu Buyapani, u Bushinwa n’u Burusiya.
Perezida wa Koperative Dukunde Kawa Musasa yohereza ikawa mu mahanga, Ernest Nshimiyimana, yavuze ko abakiliya bashya banamenyesheje abahinzi bo mu Rwanda ndetse n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, ibyo bakeneye mu bijyanye n’ubwinshi n’ubwiza.
Yagize ati: “Abakiliya twahuye batugaragarije ibyo bifuza mu gihe cya vuba turabohereza bimwe muri byo”.
NAEB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni zirenga 20 000 z’ikawa zinjije miliyoni 115,9 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 149,5 z’u Rwanda), bivuze ko ari 53,39 % by’inyongera y’ibyinjiye bikomoka kuri kawa ugereranije na miliyoni 75,5 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 75,5 z’amafaranga y’u Rwanda) zinjije, akomoka kuri toni 15 000 zagurishijwe ku masoko mpuzamahanga, mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/22.
INZIRA.RW