Ikigo cy’u Rwanda cy’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority) cyabonye umuyobozi mushya Thapelo Tsheole wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cya Botswana gishinzwe imari n’imigabane.
Thapelo Tsheole wari uherutse kwakirwa na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR, Soraya M. Hakuziyaremye, biteganyijwe ko mu minsi 30 aribwo azatangira imirimo ye, nyuma y’imyaka umunani yari amaze akora aka kazi muri Botswana.
Uyu munya Botswana Tsheole yari asanzwe anayobora Ishyirahamwe rihuza amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika yibumbiye mu ihuriro ryiswe ASEA.
Thapelo Tsheole wahawe kuyobora Capital Market Authority Rwanda, CMA afite ubunararibonye bw’imyaka 20 muri uru rwego rw’imari n’imigabane. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi rusange yakuye muri Kaminuza ya Botswana.
Tsheole afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mu bijyanye n’isoko ry’imari yakuye muri Kaminuza ya Rhodes yo muri Afurika y’Epfo. Afite ubumenyi kandi mu bushabitsi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town n’aho ni muri Afurika y’Epfo.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikomeje gutera imbere kuko mu mwaka wa 2023 amafaranga yarinyuzemo mu bikorwa bitandukanye yageze kuri miliyari 500 Frw.
Kugeza ubu ririho ibigo 10 byarizanyeho imigabane yabyo, birimo bitanu byo mu Rwanda ndetse n’ibindi bitanu byo mu Karere ruherereyemo. Hakiyongeraho ibigo bibiri byashyize impapuro mpeshwamwenda kuri iri soko, agaciro kabyo kakiyongeraho n’impapuro mpeshwamwenda za Leta.
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ribarura agaciro ka miliyari $ 5 zirenga.
INZIRA.RW