Muri gahunda yo kugabanya ingano y’amavuta yo gutekesha atumizwa mu mahanga, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari ikompanyi yitwa Kayonza Distribution Company Ltd, yamaze gushora agera kuri miliyoni 10 z’amadolari mu kuyatunganya.
Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, avuga ko uruganda rw’iyo kompanyi ruzajya rutunganya toni 100.000 z’amavuta ku munsi, ibi bikaba bitanga icyizere kidacagase ko ruzaziba icyuho cy’amavuta yo gutekesha yatumizwaga hanze n’igihugu.
Yakomeje avuga ko uretse amavuta agiye kuboneka ku bwinshi mu Rwanda bigatuma n’igiciro cyayo cyari cyaratumbagiye kimanuka, ngo imyanda yo muri urwo ruganda nayo izajya ikorwamo amasabune nabyo bigabanye ayatumizwaga mu mahanga.
Umuyobozi ushinzwe ibyoherezwa hanze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Mukarugwiza Laurence, yavuze ko ishoramari ry’iyi kompanyi riziye igihe kuko ubushobozi buke bw’inganda zari zisanzwe mu Rwanda bwatumaga igihugu gitakaza amafaranga menshi mu gutumiza amavuta yo gutekesha.
Yagize ati “Iri shoramari ni ingirakamaro, ndetse rizatuma n’abandi bashishikarira gushora imari yabo mu itunganywa ry’amavuta kuko inganda zisanzwe ziyatunganya mu Rwanda zidahaza isoko ryaho.”
Imibare itangwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko mu Rwanda hasanzwe hatunganyirizwa amavuta yo gutekesha angana na Toni 80.000 ku mwaka, iyo ngano ikaba itari ihagije bigatuma hatumizwa izindi toni 125.000.
Ibi byatumaga amavuta aba kimwe mu bicuruzwa icumi bya mbere u Rwanda rutumiza mu mahanga.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko byanze bikunze igiciro cy’amavuta yo gutekesha kigomba kugabanuka, kuko ingano y’ayo uru ruganda ruzajya rusohora ku munsi, iruta ayo inganda zo mu Rwanda zose zasohoraga ku mwaka.]
Imibare yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko u Rwanda rwatumije amavuta yo gutekesha angana na toni 121.981 mu gihe mu 2020 rwatumije toni 126,002 rwatanzeho miliyari 106 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amavuta ni kimwe mu byangombwa nkenerwa abantu bakenera buri munsi kugira ngo babashe kurya ifunguro rifite icyanga gihagije, ibyo bigatuma ahora ari igicuruzwa gikenerwa na benshi.