Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ikoranabuhanga ku isonga mu byitezwe mu kongerwamo imbaraga muri NST-2
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga ku isonga mu byitezwe mu kongerwamo imbaraga muri NST-2

INZIRA EDITOR
Yanditswe 05/07/2024
Share
Urubyiruko rusaga ibihumbi 20 rugiye guhugurwa mu ikoranabuhanga
SHARE

Nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye hari byinshi byagezweho mu nzego zose z’iterambere, gusa mu rwego rwo gukomeza intambwe mu iterambere ry’ikoranabuhanga riri ku isonga mu bihanzwe amaso mu myaka itanu iri imbere.

Muri gahunda ya leta y’imyaka iri imbere NST-2, umuryango FPR Inkotanyi   wagaragaje ko nugirirwa icyizere ugatorerwa kuyobora u Rwanda ku mwanya w’umukuru w’igihugu hari ibikorwa byinshi bizakorwa bijyanye no gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabunga mu iterambere.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano Al (artificial intelligence) hari gahunda y’uko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa ikigo cya Al ndetse hakubakwamo ikibuga cy’utudege tutagira abapirote (drones), aho mu mwaka wa 2026 imirimo yo kubaka icyo kibuga  izaba yarangiye nk’uko bitangazwa na RISA.

Na none biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa ikigo cy’icyitegererezo kizafasha mu kubyaza umusaruro amashusho y’ibyogajuru, kugira ngo yunganire izindi nzego nk’ubuhinzi, kurwanya ibiza no kunoza imiturire mu mijyi. Ibi bikazabafasha abakora umwuga w’ubuhinzi kumenya amakuru agezweho mu by’ubumenyi bw’ikirere.

Muri NSTI 2 biteganyijwe kandi ko hazubakwa ibikorwaremezo bizafasha kunoza imitangire ya serivisi ijyanye n’ibyogajuru mu Rwanda no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu bijyanye no gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga muri serivisi za leta, biteganyijwe ko hazatangizwa indangamuntu koranabuhanga nshya ifite ikoranabuhanga rigezweho (Single Digital ID). Buri munyarwanda ndetse n’uwemerewe gutura mu Rwanda akazahabwa iyi ndangamuntu, aho byitezweho gufasha leta n’abaturarwanda kugera kuri serivise mu buryo bunoze hifashishijwe murandasi.

Uyu munsi wa none murandasi ya 4G imaze kugera ku banyarwanda batari bake nk’uko  imibare ya MTN Rwanda ibigaragaza, mu 2023 abagera kuri  56% bamaze kugerwaho na 4G, biteganyijwe ko 2029 izasiga mu Rwanda hakoreshwa umuyoboro wa internet wa 5G, bigakorwa hanongerwa umubare w’ahantu haboneka internet idakoresha umugozi ndetse abantu bakayibona nta kiguzi.

Ku bufatanye n’abikorera hazubakwa ubundi bubiko bw’icyitegererezo mu kubika amakuru y’ikoranabuhanga, buzatanga serivisi mu Rwanda n’akarere (Cloud and High Computing Data Center), bukazaza busanga ubundi u Rwanda rufite.

Hazakomeza kongerwa umubare w’ibigo na serivisi zifasha ba rwiyemezamirimo bagitangira imishinga y’ikoranabuhanga ibyara inyungu mu bice bitandukanye by’Igihugu. Kugeza ubu hari abafashwa ariko ntiburagera ku rwego rushimishije.

Bizajyana no kongera serivisi za leta n’iz’abikorera zitangirwa ku ikoranabuhanga ndetse ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezwe kuri bose.

Kuba ku isonga muri Afurika mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu gutanga serivisi mu nzego zirimo ubucuruzi, inganda, ubuzima, ubuhinzi, amashuri n’ubumenyi, ubutabera, imiyoborere myiza n’umuco, bizakomeza na byo gutezwa imbere.

Muri NST-2 u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 05/07/2024 05/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?