Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yatangaje ko igikorwa cyo kugeza ikoranabuhanga mu mirenge SACCO yose yo mu Rwanda cyarangiye, ndetse igisigaye ari uguhuza ibi bigo by’imarin iciriritse hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse nabyo mu gihe cya vuba biraba byamaze guhuza.
Ni inkuru yakirwa neza n’abanyamuryango bakorana n’Imirenge SACCO kuko bagorwaga no kuba zitaragezwamo ikoranahanga ndetse uwabikijemo amafaranga akaba adashobora kumugirira akamaro mu gihe yaba acyeneye ko amugoboka yagize kure y’Umurenge SACCO abitsamo.
Tariki ya 10 Kamena 2024, mu karere ka Nyamasheke nibwo imirenge SACCO ibiri yari isigaye yagezwagamo iri koranabuhanga ryitezweho kongera umutekano w’amafaranga no korohereza abanyamuryango b’aya makoperative kubona serivisi nziza kandi yihuse bidasabye ko bava aho bari.
Mu mirenge SACCO 416 iri mu gihugu, umurenge SACCO wa Kagano n’Umurenge SACCO wa Gihombo niyo yari isigaye itaragezwamo iri koranabuhanga.
Igitekerezo cyo gushyiraho imirenge SACCO cyakomotse mu nama y’umushyikirano yabaye mu 2008, yatangarijwemo ubushakashatsi bwavugaga ko 48% by’Abanyarwanda bari bafite imyaka y’ubukure icyo gihe batari bagerwagaho na serivisi by’ibigo by’imari.
Mu mwaka wakurikiyeho, imirenge yose yo mu Rwanda yahise ishyirwamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya zitwa ‘Imirenge SACCO’.
Mu banyamuryango b’Imirenge Sacco baganiriye na INZIRA.RW bavuze ko ibi bigo by’imari iciriritse byababereye inzira njya bukire, kuko babonye aho babitsa amafaranga yabo ndetse byanaborohereje kubona inguzanyo byoroshye ugereranyije n’ibindi bigo by’imari.
Umucungamutungo wa SACCO ya Kagano, Micomyiza Pie imwe muzari zisigaye zitaragezwamo ikoranabuhanga, yavuze ko rije gukemura ikibazo cy’imbogamizi mu gutanga serivisi yaba iyo kubitsa cyangwa kubikuza.
Ati “Abanyamuryango batindaga kubona serivisi, kuko kubitsa no kubikuza byatindaga. Abafata amafaranga ya VUP kubashyira ku mafishi byafataga iminsi ibiri, itatu ine. Bakazongera bagafata nk’icyumweru kimwe cyangwa bibiri byo kuza guhembwa. Ariko kubera iri koranabuhanga biragaragara ko gutanga aya mafaranga ya VUP bitazajya birenza iminsi ibiri”.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’Imari muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Cyrille Hategekimana yavuze ko igikorwa cyo kugeza ikoranabuhanga mu mirenge SACCO yose yo mu Rwanda cyarangiye.
Ati “Hagiye gukurikiraho guhuza ibi bigo by’imari hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bitarenze uyu mwaka wa 2024, buri munyamuryango wa SACCO azaba ashobora kubona serivisi z’Imirenge SACCO yifashishije telefone ye”.
Ikindi kizakorwa ni uko Imirenge SACCO yo muri buri karere izahuzwa hakajyaho Akarere SACCO, na SACCO z’uturere zigahuzwa hakajyaho banki y’amakoperative.
INZIRA.RW