Abaturage bo mu Mudugudu wa Sekera mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye batangiye kuvoma amazi bifashishije ikarita y’ikoranabuhanga ishushe nk’iya Tap& Go, isanzwe ikoreshwa mu gutega imodoka mu mujyi wa Kigali.
Iryo koranabuhanga ritari risanzwe rimenyerewe mu kuvoma amazi rikoresha imashini zitwa ‘AQtap Water Dispenser Machine’.
Ku ikubitiro abaturage bose bo muri uwo mudugudu uko ari 564 bahise bahabwa ayo makarita y’ikoranabuhanga.Ni ikarita ishyirwaho amafaranga, noneho ugiye kuvoma akayirambika kuri iyo mashini igakuraho amafaranga.
Ni amazi ahendutse cyane ugereranyije n’uko bisanzwe bimenyerewe ahandi, kuko ijerekani ya litiro 20, yishyurwa 8 Frw.
Butorano Wellars. Umukuru w’umudugudu wa Sekera, niwe urimo gufasha abaturage gushyira amafaranga ku makarita yabo, aho buri wese ashyiraho ayo ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe.
Yagize ati “Umuturage aba afite agakarita ke akaza isaha ku isaha agashyira mu mashini ikaka, agakanda ahabugenewe amazi akaza akavoma. Amazi ashaka iyo amaze kugeramo, arongera agakanda akarekera aho kuza. Iyo amafaranga ashize ku ikarita, araza tukamwongereraho andi kuko dufite ikarita yindi iyabashyiriraho.”
Iri koranabuhanga ryakiriwe neza cyane n’abatuye uyu mudugudu, kuko ribafasha kuvoma amazi badategereje ubavomera nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.
Uwitwa Sibomana Aphrodis ati “Mu bintu byari bitugoye ni ukubona amazi meza hafi yacu. Ubu buri wese abasha guteganya amafaranga azakoresha mu kuvoma amazi meza hakiri kare, ni ibintu twishimira kandi n’igiciro baduheraho ni cyiza kuko ijerekani imwe tuyishyura 8 Frw.”
Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, yatangaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangijwe muri uyu murenge buzanagezwa n’ahandi.Ati “Iki ni icyiciro cy’ibanze, turakomeza gukurikirana uko bifasha abaturage, nyuma bikazagenda bigezwa n’ahandi.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gushimira abaturage ku ruhare bagize muri uyu mushinga bacukura ahanyuze umuyoboro uzana aya mazi.
Iryo koranabuhanga mu kuvoma amazi ryashyizweho mu mushinga mugari w’umuyoboro w’amazi wa kilometero 19,7 watwaye arenga miliyoni 205 Frw.
Biteganyijwe abaturage 7.943 babarizwa mu midugudu 19 no ku bigo bitatu by’amashuri bazajya bagerwaho n’amazi meza babikesha uyu muyoboro mushya.