I&M Bank (Rwanda) Plc yatangaje ko iri mu nzira zo gushaka uburyo bwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugera ku masoko mpuzamahanga.
Byatangarijwe mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu bigo by’imari yabereye i Kigali ku wa 24-26 Gashyantare 2025.
Umuyobozi ushinzwe guhanga Udushya muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Henry Chinedu Obike, yavuze ko iyo banki ifasha ibigo bito n’ibiciriritse kumenya ibyo bakeneye mu bucuruzi bwabo, kuko bazi neza ko iyo byitaweho bigira uruhare mu iterambere.
Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo ibi bigo bibashe kwagura ibikorwa byabyo no kubona isoko, bisaba kubiherekeza mu gutegura ibyo bitunganya kandi bigakurikiza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kugeza igihe bizatangira kugurisha ku isoko.
Yavuze kandi ko ibigo bimwe bikeneye ubumenyi mu ibaruramari, ibindi bikagira ibibazo byo kubona inguzanyo. Iyi banki iguriza ibigo bito n’ibiciriritse ku nguzanyo ziba zishingiwe ku kigero cya 90%.
Abakora mu rwego rw’ubuhinzi bo bafashwa kubona ubwishingizi bw’ibihingwa ndetse no mu gihe bejeje, bagahuzwa n’abakiliya ku buryo umusaruro wabo ubafasha kongera gushora imari no kwishyura inguzanyo bafashe.
Ati “Nk’abagura ikawa n’icyayi turabahuza ubundi tukanabaha amafaranga ku buryo igihe abakiliya baguze umusaruro wabo, babasha kwishyura amafaranga bahawe.”
Chinedu Obike yavuze ko mu byo bagiye gushyiramo ingufu ari ugushyira hamwe ibigo bito n’ibiciriritse ku buryo byafashwa gukora ibicuruzwa bishobora kugurishwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Hari abantu babikora ariko mu buryo butazwi. Dukwiye gushyiraho uburyo buzwi. Tugiye gushyira ibigo bito n’ibiciriritse hamwe, niba ari abatuganya ubuki kuko umusaruro muri Amerika bakeneye ntitwabasha no kuwugezaho”.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda muri iyi myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16.730, bingana na 6,4%, ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 bikaba 3.103 bigize ijanisha rya 1,2% mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.

Angelique MUKESHIMANA/INZIRA.RW