I&M Bank Rwanda yatangaje ko yabonye urwunguko rwa miliyari 10.7Frw, nyuma yo kwinjiza agera kuri miliyari 46.7Frw mu mwaka wa 2023.
Imibare itangwa n’iyi banki igaragaza ko inyungu babonye bakuyemo imisoro batanze zazamutseho 15%, ndetse umwaka wa 2023 warangiye I&M Bank Rwanda ifite umutungo ungana na miliyari 678.8Frw, umutungo wazamutse ku bwiyongere bwa 38% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2022.
Ikinyuranyo cy’amafaranga iyi banki yinjije nk’inyungu ku nguzanyo n’ibindi bikorwa n’izishyuwe ku mafaranga yabikjwe n’abakiliya yazamutse ku kigero cya 10 ku ijana mu mwaka wa 2023.
Amafaranga ikura muri Komisiyo n’izindi serivisi itanga yo yazamutseho 23%. Izamuka ryagizwemo uruhare rugaragara n’amafaranga ava mu bikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndetse ibyo binjizaga babikuye mu kuvunja amadevize byaratumbagiye bigera kuri 74%.
I&M Bank amafaranga yasohoye mu 2023 yazamutseho 18% ugereranyije n’ayo yari yakoresheje mu 2022. Agera kuri 17% muri aya yagiye mu bikorwa byo guhemba abakozi n’ibibatangwaho. Andi 24% yagiye mu bikorwa byo kuvugurura ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho gutanga serivisi nziza.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko umusaruro babonye ari mwiza bitewe n’impinduka zabaye mu bukungu.
Ati “Nubwo hakomeje kubaho impinduka mu bukungu rusange zitari zitezwe, twabashije kugera ku musaruro ukomeye mu by’imari, dukesha umubano mwiza n’abakiliya ndetse n’abakozi bitangira ibyo bakora.”
Yashimangiye ko iyi banki igikomeye ku ntego yo kuba umufatanyabikorwa wizewe mu by’imari, by’umwihariko bimakaza ikoranabuhanga no kuzana ibisubizo birangwa no guhanga udushya hagamijwe gufasha ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.
Yavuze kandi ko hari icyizere ko iyi banki izakomeza no kugera ku bindi byinshi byiza mu 2024.
INZIRA.RW