Abatuye umurenge wa Gatunda, akarere ka Nyagatare baravuga ko mu myaka 13 ishize begerejwe Imbarutso Sacco Gatunda, byatumye batinyuka gukorana n’ibigo by’imari none ubu barakataje mu iterambere.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru INZIRA, bahamya ko bari mu bukene kuko batinyaga gukorana n’ibigo by’imari ariko kuri ubu begera sacco ikabagoboka aho biri ngombwa, ndetse urugendo rwo kwiteza imbere rurakataje.
Ntezirizaza Celestin, umucuruzi utuye mu kagari ka Nyarurema aganira na inzira.rw yavuze ko gukorana n’iki kigo cy’imari byatumye ubucuruzi bwe bwaguka.
Yagize ati “Maze igihe mbitsa, nkabikuza, nkanaka inguzanyo. Mu bucuruzi nkora bwo kuranguza inzoga nkanacuruza akabari, inguzanyo natse yabigizemo uruhare runini kuko natangiye naka miliyoni imwe ariko ubu ngeze ku rwego rwo kuguza Miliyoni 6,000,000 Frw, urumva ko maze kugera kuri byinshi. Sacco yaratwegereye, iratworohereza muri serivisi baduha kandi n’inyungu zayo ziri hasi.”
Ntezirizaza Celestin akomeza avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo imibereho myiza we n’umuryango we nko kubona ibibatunga, amashuri meza y’abana no gukora ibindi bikorwa by’iterambere.
Yangeraho ko igituma abantu bakwiriye kwitabira gukorana na sacco cyane, ari uko yegereye abaturage kandi gukorana nayo bidasaba ibyangombwa bihanitse ugereranyine n’ibindi bigo by’imari.
Akagira inama abanyarwanda ko bakwiriye gutegura imishinga bakegera abantu babishinzwe bakabafasha kuyinonosora kugira ngo ihabwe inguzanyo, ndetse bagakoresha amafaranga icyo bayakiye ubundi bakiteza imbere byoroshye.
Mupenzi Jonas, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, utuye mu kagari ka Nyangara nawe avuga ko gukorana na sacco ku ikubitiro byatumye ahindura ubuzima bwa gikene yari abayemo.
Ati “Njyewe sacco zicyaduka nahise nyijyamo ariko yahinduye ubuzima bwanjye ku buryo bugaragara kuko nabashije kugura moto, isambu yo guhinga ndetse n’inzu yanjye ndayisana imera neza cyane. Iyi sacco yaje ari igisubizo ku bibazo by’ubukene bwa benshi ku buryo abantu batarayigana mbona bari guhomba, batinyuke baze bo gusigara mu rugamba rw’iterambere turimo.”
Yongeraho ati “Mbere yo gufata inguzanyo nabanje kugira ubwoba gusa icyatumye numva nshize ubwoba habayeho ubukangurambaga bw’abakozi ba SACCO bagendaga batubwira ibyiza byo gukorana nabo kandi ko ikibaraje ishinga atari uguteza ibyacu cyamunara mu gihe imishinga yacu ihombye ahubwo bazajya badufasha mu bujyanama.”
Mupenzi Jonas agira inama urubyiruko rubona amafaranga rukayajyana mu byo kwishimisha no mu nzoga ko bakwiriye kugira umuco wo kwizigamira kandi ko ubuzima buri hanze aha bukomeye, bityo bisaba gutangira kwiteganyiriza kare.
Umukozi ushinzwe inguzanyo mu Imbarutseo Sacco Gatunda, Ntambara Evariste, avuga ko hari intambwe iki kigo cy’imari kimaze gutera kandi igaragara ndetse abanyamuryango bagiye bahindura imyumvire yo kugana ibigo by’imari bakiteza imbere.
yagize ati “Kuva twatangira tugeze ku banyamuryango barenga ibihumbi 7, tugitangira abagore n’urubyiruko bari bataratinyuka ibyo kwaka inguzanyo, gusa ubu twarabegereye kandi bakurikije ubuhamya bahabwa na bagenzi babo twakoranye bakaba bamaze gutera imbere.”
Yanavuze ko mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze kandi zihuta bakoresha ikoranabuhanga ndetse banafunguye ishami ahitwa Buguma, bityo umutu wese akaba abasha kubona serivisi z’imari igihe cyose abishakiye.
Yangeyeho ati “Ubundi ntibikwiriye ko umuntu ushaka gutera imbere yumva ko yakoresha amafaranga ye gusa, ahubwo akwiriye kugana sacco kuko twiteguye bihagije mu kubaha amafaranga n’inama zo kubateza imbere.”
Abatuye umurenge wa Gatunda n’abanyarwanda muri rusange bibutswa ko buri wese akwiriye gufatirana amahirwe afite akayabyaza umusaruro kuko igihugu cyamutekerejeho mu rwego rwo kumukura mu bukene, bityo ngo ntibakwiye guheranwa n’ubwoba, begere ibigo by’imari by’Imirenge Sacco biteze imbere.
INZIRA.RW