Iteka rya Perezida no 064/01 ryo kuwa 16/3/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, igaragaza ko hari imwe mu mirimo umwarimu abujijwe kubangikanya n’akazi ke ndetse ikanagaragaza ibijyanye n’uburenganzira ndetse n’inshingano bye byose.
Iryo teka rigaragaza ko umwarimu hari imirimo abujijwe gukora itabangikanywa no kwigisha nko kugira undi mwanya w’umurimo uhoraho mu butegetsi bwa Leta, gukora umwuga cyangwa ibikorwa ibyo ari byo byose by’ubucuruzi cyangwa iby’inganda byabangamira umurimo w’umwarimu.
Uretse iyo mirimo mwarimu abujijwe ariko, ku rindi ruhande Nyinawabana Triphine, umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ushinzwe kugenzura uko amategeko ajyanye n’imicungire y’abakozi yubahirizwa agaragaza ko umwarimu afite uburenganzira kimwe n’abandi bakozi ba Leta. Muri ubwo burenganzira harimo:
Kugira dosiye y’akazi aho Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere bakorera umwarimu dosiye yuzuye irimo ibisabwa byose ku mukozi ari byo fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’impamyabushobozi iriho umukono wa noteri, icyemezo cyerekana ko atafunzwe n’ibindi bisabwa umukozi, bikabikwa mu Karere n’Umujyi wa Kigali, kopi y’iyo dosiye ikabikwa n’umugenzuzi w’umurimo.
Iyo dosiye y’umwarimu iba ikubiyemo ibijyanye n’imicungire ye byose, nk’uburyo asaba impushya,uko azamurwa mu ntera n’ibindi.Iyi dosiye ibikwa ku murenge no ku Karere cyangwa mu Mujyi wa Kigali.Iyo dosiye kandi ikwiriye guhora bashyiramo amakuru mashya.
Umuntu ukora umwuga w’ubwarimu kandi afite uburenganzira ku mahugurwa no kongererwa ubushobozi abifashijwemo n’abayobozi be ariko ku rundi ruhande nawe akagira inshingano zo kwihatira gukurikirana ayo mahugurwa hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Umwarimu ubona ko hari uburyo yabasha kongera ubushobozi ashaka kuva mu cyiciro kimwe ajya mu kindi arabisaba akandi afite uburenganzira bwo kubihabwa.
Umwarimu uri mu kazi agira uburenganzira bwo guhabwa ibikoresho by’ishuri nk’ibidanago, amakayi yandikamo lisite y’abanyeshuri n’ibindi.
Afite uburenganzira kandi bwo kurindwa, akarindwa impanuka n’ibindi yahura nabyo ku buryo akora mu mutekano.
Abarimu bari mu kazi bazamurwa mu ntera kimwe n’abandi bakozi. Umwarimu wemerewe kwigisha ashyirwa mu ntera n’urwego rubashinzwe hashingiwe ku burambe afite mu kazi.
Nyuma ahabwa ibaruwa imumenyesha urwego n’intera ashyizwemo ndetse akajya azamurwa mu ntera mu gihe cy’imyaka itatu.
Abarimu kandi bagira uburenganzira ku biruhuko, nk’ibiruhuko bisanzwe by’umwaka aho ibi biruhuko babijyamo igihe abanyeshuri na bo bari mu biruhuko.
Ku bayobozi n’ababungirije bo bapanga gahunda kugira ngo batagira mu kiruhuko rimwe ku ishuri hakabura umuyobozi.
Abarimu bahabwa ikiruhuko cy’ingoboka, igihe bagize ibyago, hari uwabyaye ndetse ashobora no kurwara agahabwa ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kitarenza iminsi 15,igihe yarwaye ashobora kandi guhabwa ikiruhuko kirekire cy’uburwayi kidashobora kurenza amezi atandatu ariko byemejwe na raporo y’abaganga batatu yemeza ko agomba guhabwa ikiruhuko.
Abarimu bafite uburenganzira kuruhushya rw’umunsi umwe, igihe bafite impamvu zituma bumva barusaba,cyakora ntawemerewe kurenza impushya icumi (10) mu mwaka. Uruhushya rutangwa n’umuyobozi w’ishuri uretse igihe ari uruhushya rusaba ko umwarimu asinyirwa n’uwamushyize mu mwanya. Aha umwarimu iyo arengeje amezi atandatu atarashobora kugaruka mu kazi asezererwa nta mpaka n’umuyobozi wamushyize mu mwanya.
Umwarimu yemerewe guhagarika akazi mu gihe kizwi ariko akabisaba umuyobozi.Uwahagaritse akazi mu gihe kizwi ntagira uburenganzira ku mushahara n’ibindi yagenerwaga ari mu kazi. Umwarimu utagarutse mu kazi nyuma y’uko igihe yasabye kirangiye afatwa nk’uwataye akazi.
Hari igihe biba ngombwa ko umwarimu ahagarikwa ku murimo w’ubwarimu by’agateganyo, iyo afunzwe, akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri aricyo cyo kwirukanwa no guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarengeje amezi atatu.
Uyu mwarimu asubira mu kazi igihe afunguwe mbere y’amezi atandatu cyangwa agizwe umwere.
Uburenganzira bujyana n’inshingano niyo mpamvu umwarimu nyuma y’uburenganzira hari inshingano nawe afite ndetse n’ibyo abujijwe gukora bitabangikanywa n’inshingano zo kuba umwarimu.
Mu nshingano afite harimo gutunganya umurimo asabwa wo kwigisha kandi akawukora neza awukunze,agomba kuwitaho buri gihe,akawukorana ikinyabupfura,atabogama,akubaha abo bakorana,abamuyobora ndetse n’abana yigisha. Akubaha umutungo wa Leta na bya bikoresho yahawe.