Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cy’isoko rigezweho mu Mujyi w’akarere ka Rwamagana irimbanyije ndetse mu ntangiro za Nzeri 2024 abaturage bazatangira kuri byaza umusaruro.
Ni mu gihe ubuyobozi ngo bukomeje gushakisha andi mikoro yo kubaka ibindi biyiciro bisigaye by’iri soko.
Isoko rya kijyambere riri kubakwa mu Mujyi wa Rwamagana biteganyijwe ko rizubakwa mu byiciro bitatu, rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw. Kuri ubu imirimo y’icyiciro cya mbere iri kugera ku musozo kuko barangije gusakara ndetse no kugereka inshuro imwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iri soko kiri kugera ku musozo kandi abaturage bazahita bimurwa bakaza kurikoreramo.
Yagize ati “Icyiciro cya mbere kirarangira mu kwezi kwa munani, imirimo bari gukora ni iya nyuma hasigaye imirimo yo gukinga no gushyiramo ibirahure. Iyo kubaka no gusakara isa n’iyarangiye. Turizera ko imirimo yose iri burangirane n’ukwezi kwa munani kuko ni yo masezerano dufitanye kuburyo mu kwezi kwa Cyenda abacuruzi bazarijyamo.”
Meya Mbonyumuvunyi yagaragaje ko icyiciro cya kabiri kizubakwa nyuma kandi ko kucyubaka bitazabangamira abacuruzi bazaba barimuriwe mu isoko ryarangiye.
Ati “Turigushaka uko imvura y’ukwa Cyenda nibura yagwa baramaze kwimukiramo bacururiza ahantu hasakaye kandi hameze neza, noneho icyiciro cya kabiri cyo harashakishwa ubushobozi kizubakwa nyuma kuko cyo kizaba kigizwe n’amagorofa y’ubucuruzi ariko ikitwa isoko nyirizina kiri mu cyiciro cya mbere.”
Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka iri soko ubuyobozi bwari bwavuze ko mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima 1000, amaduka 40, ububiko bw’ibicuruzwa ndetse na parikingi y’imodoka 58 n’ubwiherero 32.
Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hubakwe irerero rizajya rikoreshwa n’ababyeyi baricururizamo. Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu izazamuka ibe imiryango 90, rigire na parikingi y’imodoka 90 zirimo imbere naho parikingi yo hanze yakire imodoka 26.
Mu kubaka icyiciro cya mbere amafaranga yatanzwe na Enabel isanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, bikaba biteganyijwe ko ibindi byiciro bizubakwa n’abikorera, ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushakisha n’abandi bafatanyabikorwa bashora imari mu kubaka ibindi byiciro.
INZIRA.RW