Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Imishinga 25 y’indashyikirwa mu guhanga udushya yemerewe inguzanyo itagira inyungu
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imariubukungu

Imishinga 25 y’indashyikirwa mu guhanga udushya yemerewe inguzanyo itagira inyungu

superadmin
Yanditswe 11/06/2021
Share
SHARE

Muri gahunda yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa mu guhanga udushya, yiswe ‘BK Urumuri’, Banki ya Kigali yatangaje ko ku bufatanye na Inkomoko bamaze gutoranya imishinga 25 igomba guhabwa inguzanyo nta nyungu.

Kuri iyi nshuro ya gatatu ya BK Urumuri, imishinga 174 niyo yari yandikishijwe mu irushanwa, ariko nyuma y’igikorwa cyo gutoranyamo iy’indashyikirwa cyabaye kuwa 10 Kamena 2021, hatsinze 25.

Ba nyiri iyo mishinga yatsinze biteganyijwe ko bazahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, ubujyanama ku iterambere ry’imishinga yabo ndetse n’inguzanyo itagira inyungu.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasobanuye ko kuri iyi nshuro bahisemo bahisemo imishinga ijyanye no guhanga udushya, kuko ari imwe mu nkingi zikomeye mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu na Inkomoko burakomeje muri uyu mwaka. Tuzibanda cyane ku gufasha ubucuruzi kwivana mu ngaruka za COVID-19. Turashishikariza ba rwiyemezamirimo kubyaza umusaruro amahirwe yose yabashyizwe imbere, nk’aya gahunda ya BK Urumuri.”

Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yishimiye ubufatanye bwabo na BK mu kuzamura imishinga y’indashyikirwa mu guhanga udushya.

Ati “Tunejejwe no gukomeza ubufatanye na Banki ya Kigali bugamije gutera inkunga imishinga yo guhanga udushya, ibi bikazatuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka mu buryo bwihuse binyuze mu bigo bito.”

Imishinga 25 yatoranyijwe na BK Urumuri:

  1. Hense Ltd,
  2. T-Kay Investment Ltd
  3. AM Coffee & Hibiscus Plantation Ltd
  4. Crop Tech Ltd
  5. La Fromagerie Rwanda
  6. Rwagasabo Beverages Ltd
  7. Uwera Fashion Ltd
  8. Best Potters Rwanda Ltd
  9. Indashyikirwa Mubugeni Ltd
  10. House of Cakes Ltd
  11. Green Pack Ltd
  12. Ryabega Integrated Center
  13. Didy Designs Cow Horns Ltd
  14. Gusa Ltd
  15. Ikirere Fashion Arts
  16. Byose ni Bamboo
  17. Umunezero W’Ubuzima Bwiza Ltd
  18. Chemclean Company Ltd
  19. Talia Ltd
  20. Yarn Ltd
  21. PTN Ltd
  22. KGL Flour Ltd
  23. Mouzah Designs ltd
  24. East African Foods & Beverages Ltd
  25. Exemple Needs Ltd
Imishinga y’indashyikirwa mu guhanga udushya yemerewe inguzanyo nta nyungu
superadmin 11/06/2021 11/06/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?