Ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryatangaje ko rigiye gutoranya imishinga mito ikora ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, izahiga indi ikazahabwa igishoro cy’amadolari ibihumbi 20, ni ukuvuga Miliyoni 19,9 ubariye mu mafaranga y’u Rwanda.
Umushinga uzatsindira aya mafaranga ni ugaragaza ko ukura ku rwego rwiza kurusha indi, ushobora kuramba kandi unatanga ibisubizo mu ishoramari ryimakaza ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri PSF, Ntale Alex, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa 25 Gicurasi 2021, yavuze ko buri mezi atandatu bazajya batoranywa imishinga itanu ikwiye guterwa inkunga.
Ibyo ngo bizajya bikorwa hagamijwe kongerera ba nyirayo ubumenyi, kubahuza n’abafatanyabikorwa, kubafasha kubona igishoro no kugera ku isoko, no kugaragaza amahirwe ari muri iryo shoramari.
Muri iyi gahunda yiswe FinTech Hub, PSF yifuza ko nibura 80% by’imishinga yibanda ku ishoramari ryimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda yagerwaho n’iyo gahunda.
Ntale Alexis yagize ati “Turashaka gushyigikira imishinga yacu ku buryo ibasha kongera umubare w’abakiriya ikaguka, ari nako tubafasha mu bukangurambaga bwo gutangiza imishyikirano n’imikoranire izayifasha gukura.”
FinTech Hub ibaho ku bufatanye n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishyigikira Iterambere ry’Imishinga yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (UNCDF) Ishami ry’u Rwanda, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Kigali Innovation City.
Uwamahoro Roselyne, uyobora UNCDF Ishami ry’u Rwanda, yavuze ko biyemeje kugirana ubufatanye na FinTech Hub kuko bifuza gushyigikira uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubukungu, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Turi gushaka uko twakorana na za guverinoma zitandukanye by’umwihariko iy’u Rwanda, mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Munezero Angelos, Umusesesenguzi w’Ikoranabuhanga ry’Ibigo bya Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo nawe wari witabiriye ikiganiro n’abanyamakuru, yavuze iyi gahunda yiswe FinTechHub iri mu murongo umwe na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo guteza imbere ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga, hagamijwe ko ribyara ibisubizo by’ibibazo by’imbere mu gihugu no mu Karere.