Kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 22 Nyakanga 202, u Rwanda ruzakira inama y’imijyi ikoresha ururimi rw’igifaransa yitezweho kwemerezwamo iminsinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 1,5.
Byatangajwe n’ubunyamabanga bw’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones: AIMF) ari nabwo butegura iyi nama.
Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 41, ikazitabirwa n’abagera kuri 200 bazayikurikira imbonankubone n’abandi bazakoresha ikoranabuhanga.
Uyu muryango uhuza imijyi ivuga ururimi rw’igifaransa u Rwanda rwawinjiyemo mu 1979 kugeza ubu ukaba uyobowe na Meya w’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, Anne Hidalgo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, muri uyu muryango rufitemo imijyi ine ibarwa nk’abanyamuryango ari yo Kigali, Rubavu, Rusizi na Nyanza.
Ni umuryango kandi mu byo witaho harimo ubuzima, uburezi, isuku n’isukura, ikoranabuhanga, uburinganire bw’abagabo n’abagore hubakwa imijyi buri wese yibonamo.
Mu Rwanda iri huriro ryateye inkunga imishinga irimo iyubakwa ry’ibigo nderabuzima 15 n’inzu ebyiri abagore babyariramo hamwe n’ibikoresho bijyanye.
Ni umushinga kandi washowemo agera kuri miliyoni imwe y’amadolari, byagejeje serivisi ku baturage bagera kuri bihumbi 85.
Umunyamabanga Uhoraho wa AIMF, Pierre Baillet, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko muri iyi nama byitezwe ko hari imishinga ya miliyoni n’igice y’amadolari izemezwa n’akanama k’ubuyobozi bw’uyu muryango, nka kimwe mu bintu by’ingenzi izasiga i Kigali.
Yagize ati “Ni inama itanga icyizere. Bizagaragara ko hamwe n’ubwenge, dufatanyije, dushobora kwivana mu kibazo. Abayobozi b’imijyi bazerekana uruhare rwabo mu guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo nk’ikintu kiraje ishinga umuryango mpuzamahanga.
Ikindi ni uko Inama y’Ubuyobozi izatora imishinga ya miliyoni n’igice y’amadolari.”