Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda (FDA) cyatangaje ko cyabaye gikumiriye ku isoko ry’u Rwanda ubwoko butandatu bw’imiti ikomoka mu Buhinde kubera itujuje ubuziranenge.
FDA ivuga ko iyo miti yahagaritswe gukoreshwa no kwinjizwa mu gihugu kuva tariki ya 25 Gicurasi 2021.Abaguze iyo miti batarayikoresha basabwe kuyisubiza aho bayiguriye, naho abayicuruza bahamagarirwa kuyijyana aho bayiranguriye, mu gihe abayiranguye bo babwiwe ko bagomba kuyigeza kuri FDA, kandi bagahita bahagarika kwinjiza mu gihugu indi.
Muri iyo miti yahagaritswe harimo uwitwa Atropine batera mu rushinge ufite batch number N0: 16222001, wakozwe na Pharmax India Pvt Ltd.
Hahagaritswe kandi Phytomenadione uterwa mu rushinge, ufite batch number SA20C008E, wakozwe na Infugen Pharma Pvt Ltd.
Undi muti witwa Hyoscine utangwa mu buryo bw’ibinini bigabanya uburibwe bw’igifu, ufite batch number 3H20001 n’ufite batch number CH-1981, yakozwe na Centurion Healthcare Private Ltd nayo iri ku rutonde rw’iyahagaritswe mu Rwanda.
Umuti wa gatanu wahagaritswe ni Hyoscine ufite batch number 3H20002 nawo wakozwe na Centurion Healthcare Private Ltd.
FDA yahagaritse kandi uwitwa Furosemide uterwa mu rushinge havurwa umuvuduko w’amaraso, umutima, cyangwa hongerwa amazi mu mubiri, ufite batch number JFDIE-00, wakozwe na Laborate Pharmaceuticals India Ltd.
Uwo muti kandi ngo unakoreshwa igihe bavura uwagize ikibazo cyo kwituma iyo impyiko ze zidakora neza.
Iyo miti yose izakomeze gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda kugeza igihe inganda ziyikora zizaba zagaragaje ko zakemuye ibibazo by’ubuziranenge byagaragaye kuri iyo miti.
Iryo tangazo riti “Abinjiza n’abaranguza imiti yavuzwe haruguru basabwe kugeza raporo ikubiyemo ingano y’iyo binjije mu gihugu, iyo bakwirakwije, iyo bagaruriwe ndetse n’iyo bafite mu bubiko kuri FDA mu minsi 10 y’akazi.”
Itangazo rya FDA:
Very nice article. I certainly appreciate this site. Thanks!