Ikigo Aviation Travel and Logistics holding Ltd, ATL cyatangaje ko ubwikorezi bw’imizigo bwo mu ndege ya RwandAir bwikubye inshuro 6, buva kuri toni ibihumbi 3,500 bugera ku ibihumbi 21,800 buri mwaka.
Umuyobozi w’ Ikigo kireberera imigabane muri RwandAir ATL, Jules Ndenga, yavuze ko mu myaka irindwi ishize kuva NST1 mu 2017 kugeza muri uyu mwaka, ibikorwa bya RwandAir byagutse mu buryo bugaragara kuko toni za twarwaga na RwandAir zikubye hafi inshuro esheshatu buri mwaka.
Aviation Travel and Logistics holdind Ltd, ATL nk’ikigo cyashinzwe na Leta y’u Rwanda muri 2015, kigamije kurengera inyungu za Leta mu bigo bishinzwe gutwara ibintu n’abantu mu kirere ndetse kikareberera imigabane iva muri ibyo bigo.
Umuyobozi wa ATL, Jules Ndenga yagaragaje ko RwandAir yatangiye ijya mu mijyi itandukanye cyane cyane iyo muri Afurika igera kuri 17.
Yongeye ko icyorezo cya Covid-19 cyaje RwandAir imaze kugera mu byerekezo 29 ku Isi, ndetse ingendo zirasubikwa. Ariko aho zafunguriwe kugeza ubu imaze kugera mu mijyi 25, hatabariwemo iyo yagiyemo mbere y’icyorezo cya Covid-19. Gusa hari ingendo ivamo ndetse n’indi mijyi yiyongeramo bitewe n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’amahanga.
Ubuyobozi bwa ATL busobanura ko gufungura icyerekezo gishya RwandAir yerekezamo, habanza kurebwa ahantu hagendwa n’abantu benshi hakajyanwa n’ibintu byinshi, ndetse hakarebwa imijyi ishobora kuba ifite amahirwe y’uko hashobora kwaguka mu gihe kiri imbere.
Umushoramari akaba n’umuyobozi mukuru wa MFK group, Mbundu Faustin ukenera serivise zo kugenda no gutwara ibicuruzwa mu ndege, avuga ko ibicuruzwa birimo imboga, imbuto n’indabo umuvuduko wabyo watangiye kuzamuka mu mwaka wa 2015 cyari ikintu kitarazamuka neza bitewe nuko bitagenzwaga aho bikwiye mu buryo bwiza.
Ati “Uhereye muri 2017 kugeza uyu mwaka wa 2024 ibicuruzwa by’indabo ,imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga byariyongeye bigera kuri toni 1000 nk’uko bitangazwa na NAEB, iri zamuka ryaturutse ku kuba harabonetse ikiraro gihuza amasoko aricyo RwandAir.”
Ibiciro bya RwandAir ku kilo ku bicuruzwa bijya mu Burayi ni idorali rimwe n’ibice bibiri 1.2$ mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abashoramari, kuko usanga mu bindi bihugu ari hafi 2 $.
Mbundu akomeza avuga ko RwandAir yabaye umufatanyabikorwa ku bacuruzi bwambukiranya imipaka bukoresheje ikirere.
RwandAir icuruza urugendo mu mijyi igera kuri 79, aho itabasha kugera iba ifite abafatanyabikorwa bahagera nko muri Canada ariko ifatanya n’izindi kampani zitwara abagenzi zihagera bakagira uburyo bumvikana ku bisabwa byose ndetse n’uburyo RwandAir ihungukira.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2024, RwandAir yongereye indege aho zavuye kuri 12 zikagera kuri 14. Gusa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi hari indege 1 yakuwemo.
Mu 2017 RwandAir yatwaraga abagenzi ibihumbi 765 buri mwaka, gusa muri uyu mwaka wa 2024 bikubye hafi kabiri, aho kugeza ubu bamaze kurenga Miliyoni umwe.
RwandAir kubufatanye na Qatar Airways, bari gutunganya ikibuga cy’indege cya bugesera kizatwara asaga miliyari 2 z’Amadolari ya Amerika .NST1 iri kurangira hari ibindi bibuga by’indege byaguwe harimo Kamembe ndetse na Kigali.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW