Mu gihe abagore ba rwiyemezamirimo n’abari mu nzego z’ubuyobozi bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, bibumbiye mu rugaga PLAMFE, ruhuza ba rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi bateraniye mu Rwanda bagaragaza ko bahakuye isomo rikomeye.
Iri somo rishingiye ahanini ku ntambwe u Rwanda rugezeho ruha ijambo umugore mu ishoramari no mu nzego zifata ibyemezo, bemeza ko ari isomo kuri bo.
Kuba u Rwanda rwarahaye umugore ijambo, bituma amahanga yifuza ku rwigiraho no kureba ahanini ubushobozi bwakoreshejwe kugira ngo abagabo bizere ko umugore ashoboye mu gihe mbere batahabwaga agaciro.
Muri iyi nama Umuyobozi wa PLAMFE mu Rwanda, Agatesi Marie Laitetia Mugabo, yatangaje ko kuba u Rwanda ruha ijambo umugore ari kimwe mu byo abitabiriye iyi nama bigiye ku Rwanda kandi bifuza kubishyira mu bikorwa mu kuzamura iterambere ry’umugore.
Yagize ati “Ikintu baje kwigira ku Rwanda cya mbere, bashimishwa no kumva igihugu cyacu, cyarahaye abagore agaciro ndetse no mu myanya ifata ibyemezo. Twabashije kubabwira uko inama y’Igihugu y’abagore ikora kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu. Ibyo byose bagiye kubishyira iwabo,bagire uko gushyira hamwe, umugore bamuzamure,kuko mu bintu bakora, na wa wundi wo hasi ntabwo bamusiga.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,wari witabiriye iyi nama we avuga ko igihugu cyakomeje gushyigikira umugore mu iterambere rye, nubwo hari abakitinya.
Yakomeje “Imbogamizi zigaragara nko mu gihugu cyacu, abagore bahawe agaciro, ariko hariho abagifite intege nke tubona ko bakeneye gushyirwa muri gahunda zibateza imbere.”
Yakomeje ati “Hari izo twabagaragarije[abagore bo mu bindi bihugu] ni porogaramu zubaka umuryango ushingiye ku mugore, cyane cyane umugore uri mu bucuruzi buciriritse, hano turabafite bazwi nk’abacuruza agataro, twabagaragrije imibare twari dufite n’iyo dufite ubu, tubereka ibisubizo , hari amasoko dufite turi kububakira, hari ukubashakira igishoro,ariko noneho hari no kubaherekeza ,tubigisha kugira ngo ibyo bahawe,ubumenyi bahawe,bibafashe,ubushobozi n’iyo nyunganizi bibafashe.”
Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi,Desiree Djomand, yavuze ko muri iyi nama hafatirwamo imyanzuro irushaho gukemura ibibazo bagihura na byo, ashimira Perezida Kagame ushyigikira umugore.
Ati “Mu Rwanda bihaye intego yo gushyigikira umugore kandi bigerwaho, kubera Perezida Paul Kagame ubashyigikira. Turaza gufata ingamba zarushaho gutuma umugore agira ubushobozi .”
Yavuze ko mu bihugu bitandukanye hazajyaho ihuriro rihuza abagore ndetse na guverinoma, hagamijwe ko ibibazo abagore bo muri ibyo bihugu bahura nabyo byarushaho gushakirwa igisubizo kandi hakajyaho komite ishinzwe kureba niba ibyemezo bifatwa, bishyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu uru rugaga ruhuza abagore ba rwiyemezamirimo ku Isi, rurimo n’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi, kandi rukorera mu bihugu 24 muri byo 18 n’ibyo muri Afurika.