Banki y’u Rwanda y’ Amajyambere ,BRD yatangaje ko impapuro mpeshamwenda za miliyari 30 Frw iherutse gushyira ku isoko zaguzwe ku kigero kirenze icyari kitezwe, cya 130.2%, bituma irenza intego yari yihaye, yinjiza miliyari 39,03 Frw.
BRD, yagaragaje ko yari yashyize impapuro mpeshamwenda ku isoko zifite agaciro ka miliyari 30 Frw abaguze izi mpapuro bakoresheje amafaranga y’u Rwanda bakazungukirwa 12.9 % buri mwaka, mu gihe cy’imyaka irindwi, iyo nyungu ikishyurwa buri mezi atandatu.
Amafaranga BRD ikusanya binyuze mu kugurisha impapuro mpeshamwenda iyashora mu byiciro bitandukanye birimo gutanga inguzanyo ku bigo by’imari n’ ibigo by’imari biciriritse na SACCO, mu kubakira ubushobozi abagore binyuze mu kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari, mu mushinga wo kubaka inzu ugamije gukemura ikibazo cy’imiturire uzwi nka Gira Iwawe.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pitchette Sayinzoga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko bishimira uburyo umubare w’abagura izi mpapuro ugenda wiyongera bahereye ku zacurujwe umwaka ushize.
Agira ati “Mu gutegura impapuro mpeshamwenda, dukora ibishoboka kugirango igiciro cyo hasi cy’ishoramari kibe amafaranga ibihumbi ijana icyo kigero gituma abantu benshi bagura izo impapuro mpeshamwenda. Icyakabiri ni uburyo abantu bashobora kugura izo mpapuro mpeshamwenda aho ku nshuro ya mbere twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga kugirango uwo ari we wese ashobore kugura impapuro mpeshamwenda akoresheje murandasi.”
“Mu cyiciro cyambere habayeho kutabyakira neza ku bantu bamwe na bamwe aho mu rubyiruko hari abavugaga ko bitaborohera kugura izo mpapuro mpeshamwenda kuko byabasabaga kunyura ku mukomisiyoneri, kimwe mu byo twakoze ni ugukurura urubyiruko”.
Sayinzoga Pitchette yagaragaje kandi ko kuva batangira gukoresha uburyo bw’impapuro mpeshwamwenda, nibura 15% by’ayo bakusanyijemo yashowe mu bagore no guteza imbere uburinganire.
Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yashimiye igikorwa cya BRD ifashwamo na Banki nkuru y’Igihugu ndetse na Banki y’ Isi mu kugeza iterambere rirambye ku banyarwanda muri rusange binyuze muri iyi gahunda anizeza ubufatanye n’ibindi bigo byifuza kujya mu bucuruzi bw’impapuro mpeshamwenda.
Ati “Ibi birashimangira ko iri shoramari rikorwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda bitanga umusaruro ku kugera ku mari n’ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda n’aho dutuye muri rusange.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Ishoramari rwa BK Capital Kayinamura Ulrich, yavuze ko kugura impapuro mpeshamwenda byitabiriwe n’abantu bingeri zose kandi hari icyizere ko umubare uzakomeza kuzamuka.
Yagize ati “Abantu baratinyutse twagiye tubona abantu benshi, abikorera, abafite imishahara bashora imari muri iki gikorwa kandi birashimishije cyane kubona abantu bafata ingamba zo gushora imari muri izi mpapuro mpeshamwenda ni bintu kandi dushishikariza Abanyarwanda y’uko bashobora kugira umutungo wabo baciye muri ubu buryo”.
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Isoko ry’ Imari n’ Imigabane, Rwanda Stock Exchange, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko ubwitabire bushingiye ku kuba Abanyarwanda bakomeje gukanguka no gusobanukirwa ishoramari ry’impapuro mpeshamwenda.
Ati “Ubu bwitabire buraterwa n’inyungu abantu bari kubibonamo. Abanyarwanda bari gusobanukirwa icyo kwizigamira bimara n’inyungu ibiturukaho. Ikindi ni ukwigisha, ubu bukangurambaga tugenda dukora butuma bantu biyongera.”
Ni ku nshuro ya kabiri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, BRD ishyize ku isoko impapuro mpeshamwenda, mu mwaka ushize yari yashyizeho izifite agaciro ka miliyari 33 z’amafaranga y’ U Rwanda yabashije kugera ku ntego yari igamijwe ku kigero cya 110%.
BRD ifite gahunda y’imyaka itanu yo gushyira hanze impapuro mpeshamwenda ikazashyira ku isoko nibura izifite agaciro ka miliyari 150 Frw.
INZIRA.RW