Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw zashyizwe ku isoko na BNR
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw zashyizwe ku isoko na BNR

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 11/11/2025
Share
BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda
SHARE

Banki Nkuru y’Igihugu, BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw, zizagurishwa mu gihe cy’imyaka itanu.

Abazashora imari muri izi mpapuro bazaba bemerewe kubona inyungu ingana na 11% ku mwaka. Isoko ry’ibanze rizaba rifunguye tariki 12 Ugushyingo kugera kuri 14 Ugushyingo 2025.

Ku batanze amafaranga menshi ku mugabane umwe, bemerewe kutarenza miliyoni 50 Frw mu gihe ishoramari rya make umuntu yaheraho ari ibihumbi 100 Frw.

Isoko rya kabiri rizatangira ku itariki 18 Ugushyingo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, bivuze ko uwaguze ku isoko ry’ibanze aza yemerewe kugurisha akabona amafaranga ye.

Imisoro ku nyungu kuri iri soko ni 5% ku banyarwanda n’abanyamahanga bafungiye konti y’ishoramari ibarizwa muri BNR. Ni mu gihe umusoro ku nyungu mu bindi ari kuri 15%.

Akenshi izi mpapuro mpeshamwenda, usanga abazigura ku mafaranga arenze akenewe bitewe n’uko baba bizeye kuzabona inyungu mu buryo bworoshye.

Izi ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu ishaka kugurizwa amafaranga yunganira ingengo y’imari ya cyo.

Abashoramari bifuza gushora mu mpapuro mpeshamwenda za Leta, bagura izo mpapuro bifashije banki bakorana nazo cyangwa abahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda- Rwanda Stock Exchange (RSE), bityo bakaba bagurije leta, nayo ikajya ibishyura inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko.

Usibye inyungu kandi, iyo igihe cyagenewe izo mpapuro kirangiye, abashoramari baziguze bahabwa amafaranga yabo yose.

Amafaranga y’u Rwanda ni yo akoreshwa mu kugura impapuro mpeshamwenda za leta kandi zishobora gushyirwa ku isoko bwa mbere (new issuance) cyangwa zigasubizwa ku isoko (reopening) bitewe na gahunda ziba zarateganyijwe. Kugeza ubu, impapuro mpeshamwenda za Leta zishyirwa ku isoko buri kwezi.

Ubusanzwe, izo mpapuro mpeshamwenda zigenda zimara igihe gitandukanye bitewe n’igihugu. Mu Rwanda hari izimara imyaka itatu, itanu, irindwi, 10, 15 na 20.

Gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda uba wizigamiye kandi ukiteganyiriza ejo hazaza nk’amashuri y’abana, izabukuru, kuba washora mu mishinga minini, n’ibindi.

Ikindi kandi, iyo ushoye imari mu mpapuro mpeshamwenda uba ukoze ishoramari ryizewe kuko uba wizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse ukazasubizwa amafaranga washoye iyo igihe cyagenewe izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.

Ikindi ni uko gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda ushobora kuzigurisha unyuze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) igihe ushatse amafaranga mbere y’igihe zateganyirijwe kuvira ku isoko.

Bivuze ko uba ufite amafaranga yawe azakungukira kandi ushobora no kuyabona igihe uyashakiye.

Icyo gihe, wegera abahuza bo ku isoko ry’imari n’imigabane (brokers) ukababwira umubare w’izo ashaka kugurisha, bakagufasha gushaka umukiriya wifuza kuzigura.

Aha ni bwo wumvikana n’umukiriya ku giciro cy’impapuro zawe (market price), ugahabwa ikiguzi cyazo noneho izo mpapuro na zo zikandikwa ku waziguze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?