Abakoresha indangarubuga .Rw muri serivise z’ubucuruzi baravuga ko kuva aho batangiriye kuyikoresha umubare w’abakiriya babagana warushijeho kwiyongera ndetse barushaho kwizerwa mu n’ababagana.
Bavuga ko bamaze imyaka myinshi bakoresha indangarubuga z’ahandi (. Com, .Net..etc) badatekereza ko hazabaho n’iy’iwabo, ubu bakaba bagaragaza ko batewe ishema no kuba yarabonetse kandi irimo kubafasha gutanga no gusaba serivise mu buryo bwizewe kandi bwihuse.
Uwitwa Muramira Innocent, ati “.Rw ni uburyo bwiza nari nkeneye kugira ngo umushinga wanjye ukure. Ubu mbasha kubona abakiliya mpuzamahanga baturutse hirya no hino mu isi, ndizerwa cyane ku baturarwanda kandi aho waba uri hose ku isi ubasha kumbona.”
Gumosabe Caleb utegura ibirori, nawe ni umwe mu bahamya ko gukoresha.Rw byamufashije cyane gukora gutanga serivise yifashishije urubuga rwe rwa interineti, kandi yizewe n’abakiriya.
Yagize ati “Dutegura ibirori byaba iby’abantu ku giti cyabo cyangwa iby’abafatanyije. Nakira ubusabe bw’abashaka gukorerwa n’ibyo bifuza babinyujije ku mbuga zanjye (zifite indangarubuga.Rw) aho kwicara ngategereza abakiliya nk’uko nabikoraga.”
Ingabire Grace, Nyampinga w’u Rwanda 2021, yemeza ko indangarubuga ya .Rw yamufashije cyane kugeza ibikorwa bye ku bamugana yifashishije urubuga rwa interineti, muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Ndacyageza ibikorwa byanjye ku bakiliya banjye nta nzitizi.”
Willy Liambi, Umuyobozi Mukuru wa Programmage Ltd ifatanya na RICTA mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu. Ibigo n’imiryango itandukanye gukoresha indangarubuga .Rw, yibutsa abafite imbuga za interineti ko gukoresha .Rw ari ukwihesha ishema ndetse no korohereza buri wese kumenya igihugu ukoreramo, bigatuma n’usaba serivise utanga akugirira icyizere.
Yagize ati “Kugira email n’urubuga byawe byihariye biha ikigo cyawe agaciro gakomeye ndetse bagishaka kuri internet kikagaragara bigatuma ugira umwimererere wawe.”
Mu gihe abakora ubucuruzi muri rusange bakomeje gutaka igihombo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19, abakorera ubucuruzi kuri interineti bo barabyinira ku rukoma ko byagenze neza, kuko abantu benshi ibihe byabigishije ko bitakiri ngombwa kuva aho uri ugiye gusaba serivise, ahubwo icyo ukeneye ugitumiza kuri interineti utavuye aho uri.
Iri terambere ry’ikoranabuhanga rifasha abantu benshi gushakira hafi serivise zose kuri interineti, ni amahirwe akomeye ku bashoye imari muri ubwo bucuruza, ariko ababurimo benshi bahamya ko iyo bigendanye no gukoresha indangarubuga .Rw birushaho kongera icyizere, n’abakiriya bakiyongera, ibyo bikajyana n’ubwiyongere bw’urwunguko.
Very interesting details you have remarked, thanks for putting up.Blog monry