Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo yise Cleaner Production and Climate Innovation Centre (CPCIC) muri gahunda yo gufasha ibigo bitandukanye n’inganda kunoza ibyo bikora, ariko birushaho kugira uruhare mu kubungabunga no kurengera ibidukikije.
Ni ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kikaba cyarashyizweho mu mwaka wa 2019, gihuza iyahoze ari Rwanda Resource Efficient and Cleaner Production Centre (RRECPC) ndetse n’Ikigo cyo gishinzwe guhanga udushya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Climate Innovation Centre).
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko iki kigo cyagiyeho kugira ngo gishyire mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye zo kugera ku iterambere ritangiza ibidukikije, ndetse no gutanga ubufasha mu buryo bw’ikoranabuhanga, hamwe no gutanga ubujyanama n’amahugurwa ajyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.
Yagize ati “Iki kigo gifasha inganda zo mu Rwanda, ibigo bito n’ibiciriritse yaba iby’abikorera cyangwa ibya Leta. Kibiha amahugurwa y’uko byakora birengera ibidukikije binyuze mu kuzigama ibikoresho, amazi n’ingufu ndetse imyanda yavuye mu byakoreshejwe ikabyazwamo ibindi bikoresho, bityo amafaranga abitangwaho akagabanuka.”
Dr Sekomo yakomeje agaragaza ko iki kigo cyizagira uruhare rukomeye mu gufasha abanyenganda kongera umusaruro no guhangana ku isoko, kandi byose bigakorwa harengerwa ibidukikije.
Ati “Iki kigo ni ingenzi mu rugendo rwo gufasha inganda zacu kurushaho kongera umusaruro w’ibyo zikora, guhangana ku isoko ndetse no gukora mu buryo butangiza ibidukikije.”
Iki kigo gifasha ibigo n’inganda zitandukanye kunoza uburyo bikoresha amazi, ingufu n’ibindi bikoresho by’ibanze, kugabanya imyanda no gushyira uburyo bunoze bwo kubaka ubudahangarwa bw’ikirere.
Sylvie Mugabekazi, inzobere muri CPCIC ati “Dutanga ubujyanama ku nganda n’ibigo by’abikorera binyuze mu bushakashatsi n’isesengura ry’ibyo basanzwe bakora n’imikorere yabo. Intego yacu ni uguteza imbere imikorere n’ikoranabuhanga birengera ibidukikije no gufasha inganda kugabanya imyanda y’inganda n’imyuka yangiza ikirere ikomoka ku byo bakora.”
Mugabekazi avuga ko iki kigo gifite abakozi bafite ubuhanga n’ubunararibonye kandi biteguye gufasha ikigo cyangwa uruganda urwi wri rwo rwose ruzabagana rukeneye ubufasha ku ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro kandi ridahumanya ikirere.
Ku ikubitiro ngo iki kigo cyamaze kwakira inganda n’ibigo 142 byakigannye bisaba ubujyanama, kandi ngo byatanze umusaruro ufatika kuko ibyo bigo byashoboye kuzigama amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari esheshatu n’igice kuva iyi gahunda yatangira.