Abakurikiranira hafi iby’ubukungu bemeza ko ibyakozwe n’u Rwanda mu myaka 30 ishize, bitanga icyizere ko n’ibiri mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 bizagerwaho birimo n’uko umuturage azaba yinjiza ibihumbi 14 by’Amadolari ku mwaka.
Ni mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ishimangira ko ibigerwaho bishingiye ku ngamba n’amavugurura yakozwe mu nzego z’ubukungu.
Impinduka mu bukungu bw’u Rwanda zitangirana n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ingamba zinyuranye zo kuvugurura urwego rw’imari ziri mu byatumye ubukungu buzamuka.
Mu mwaka wa 1995 ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56, aho inkunga z’amahanga zari ku gipimo kiri hejuru ya 90%.
Mu mwaka wa 2018/2019 ingengo y’imari yari miliyari 2,443.5, ndetse ubu ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha muri uyu mwaka wa 2023/2024 ni miliyari 5,030 Frw nka kimwe mu bimenyetso by’ibyagezweho mu myaka 30 ishize. Ibi byiyongeraho ko inkunga z’amahanga ziri ku gipimo cya 13%
Ikindi kimenyetso cy’impinduka mu bukungu bw’u Rwanda mu myaka 30 ishize, ni iterambere ry’urwego rw’imari n’izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Urugero rwa hafi mu mwaka wa 2008 abagerwagaho na serivisi z’imari bari 14%, naho kuri ubu bageze kuri 93%. Impuzandengo y’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023 wari ku gipimo cya 8.2%, mu gihe hari hitezwe ko uzazamuka ku gipimo cya 6.2%.
Urwego rw’ubuhinzi rwihariye 27% by’umusaruro mbumbe wose w’umwaka wa 2023, urwego rw’inganda rukagira igipimo cya 22% naho urwa serivisi rukiharira igipimo cya 44%. Mu myaka 30 ishize ntawari butekerereze ibi abanyarwanda kuko abahinzi bafatwaga nk’abitaba amaguru, ndetse utagira akazi wese akitwa umuhinzi.
Mu mwaka wa 1994 umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, ibyagezweho birivugira kuko nko mu 2018 yinjizaga amadolari 778 ku mwaka.
Kuri ubu umunyarwanda abarirwa amadolari 1040$ ku mwaka, ariko biteganyijwe ko mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka, naho mu cyerekezo 2050 biteganijwe ko azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by’amadolari ku mwaka.
Kwiyongera kw’imirimo idashingiye ku buhinzi yaba ishingiye ku nganda na serivisi zitandukanye, abaturage babibonamo inyungu ikomeye ku mibereho rusange yabo, ibyanya by’inganda byubatswe mu Mujyi wa Kigali, Muhanga, Bugesera, Rwamagana, Musanze n’ahandi, abahatuye bahawe akazi bahereye ku rubyiruko.
Urwego rw’ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize, kuko byorohereje ubuhahirane.
Nk’imihanda, mu gihugu harabarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by’imihanda y’imigendererano (feeder roads) nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara bagenda ahabona amanywa n’ijoro.
Amazi n’amashanyarazi byageze ku baturage, nk’amazi imibare yo mu 2022 igaragaraza ko amazi meza agera ku baturage 82%, naho amashanyarazi barengaga 70%. Intego akaba aruko umwaka wa 2024 usiga abanyarwanda bagerwaho n’ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi 100%.
Kugeza ubu, u Rwanda ruza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business ikorwa na banki y’isi ibigaragaza, ibi byiyongeraho amahirwe yo kureshya abashoramari no kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure imibereho yabo n’amafranga binjiza kandi babashe no guhaha.
INZIRA.RW