Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri binyuze mu kubyaza umusaruro impano z’urubyiruko, kuwa gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 mu karere ka Musanze hamuritswe umushinga wiswe ‘Tumenye Sinema’ uzafasha abagera kuri 400 kwihangira imirimo.
Ni umushinga watangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ukaba urimo gushyirwa mu bikorwa na Mashariki Film Festival ku bufatanye na Goethe-Institut Kigali ku nkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU).
Umuhango wo kuwutangiza wahujwe n’igikorwa cyo guha ibikoresho by’ibanze muri sinema abanyeshuri 107 barangije mu cyiciro cya mbere.Mu byo bahawe harimo za Camera, amatara, n’ibindi.
Mashariki Film Festival isobanura ko uyu mushinga ugamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rufite impano zitandukanye muri sinema, yaba abasanzwe bayikora ndetse n’abafite impano bataratangira kubyaza umusaruro.
Muri rusange kandi uyu mushinga ugamije gushishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro impano zarwo, kurubumbira muri za koperative no guteza imbere inkuru z’abanditsi ba filime mu Rwanda.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival yatangije uyu mushinga Tresor Senga, avuga ko batangiye kuwushyira mu bikorwa muri Mutarama 2021 aho urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuguriwe kwandika filime, kuziyobora, kuzitunganya n’ibindi bijyanye nabyo.
Yakomeje agira ati “Binyuze mu bumenyi bari guhabwa mu bigo bitandukanye twizeye ko bazabasha guhabwa ubumenyi bwo guhangana neza ku isoko rya filime ndetse bagatanga umusanzu mu guteza imbere uru ruganda.”
Aimable Twahirwa, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yashimye cyane uyu mushinga yizeza ko Minisiteri yari ahagarariye izakomeza gutera ingabo mu bitugu abawutangije kuko ufite gahunda nziza yo gufasha abana b’abanyarwanda kwigobotora ingoyi y’ubushomeri.
Yagize ati “Ubuhanzi mu Rwanda by’umwihariko mu ruganda rwa sinema ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura abakiri bato. Dushishikajwe no gutanga umusanzu muri uru ruganda nka kimwe mu bintu bizatuma ubushomeri bugabanuka ndetse abantu bagatangira gukirigita ifaranga bigateza imbere iterambere ry’igihugu.”
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Rwanda wavuze ko ubona sinema nka hamwe mu hakiri ubwinyagamburiro urubyiruko rushobora kubona imirimo iruteza imbere.
Ambasaderi Nicola Bellomo yavuze ko bazakomeza gutera inkunga Tumenye Sinema, asaba urubyiruko kutabona sinema nk’aho kwidagadurira gusa, ahubwo nk’amahirwe yo kwigobotora ubushomeri.