Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 23,6$ (asaga miliyari 30 Frw) azifashishwa mu kubaka ishuri ryigisha ibijyanye n’indege rizaba rizwi nka ‘Centre of Excellence for Aviation Skills (CEAS)’.
Ni umushinga umaze igihe utangijwe na Guverinoma y’u Rwanda biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 65Frw, ahazubakwa ishuri ntangarugero ryigisha gukanika, gutwara indege n’ibindi bijyanye nazo.
Uyu mushinga uzakorwa binyuze muri Sosiyete ya Akagera Aviation isanzwe itanga serivisi zo gutwara abantu mu ndege imbere mu gihugu ndetse ikanagira n’ishuri rito ryigisha ibijyanye no gutwara indege.
Iri shuri rizubakwa mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe hakorera Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ni ishuri rizatanga ubumenyi burimo ibijyanye no kuzikora igihe zagize ibibazo byoroheje, gutanga serivisi ku bagenzi bo mu ndege, gukora mu minara yo ku kibuga cy’indege, itumanaho rikoreshwa mu ndege no ku bibuga byazo, hakazatangwa kandi ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege zitagira abapilote (drones).
Rikazatanga impamyabumenyi ziri mu byiciro bitandukanye zirimo izemerera abantu kuba batwara indege zabo bwite, izibimerera gutwara indege za gisivile (Commercial Pilot License) n’izibemerera gutwara indege nini z’abagenzi (Airline Transport Pilot License, ATPL).
Visi Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ushinzwe imishinga irebana n’ubuhinzi n’iy’iterambere rigamije imibereho myiza y’abaturage, Dr. Beth Dunford, yavuze ko bahisemo guha u Rwanda aya mafaranga kuko babona uyu mushinga uzagira akamaro nk’uko INZIRA ibikesha Times Aerospace.
Ati “Ubufasha bw’iyi banki bujyanye n’amafaranga mu mushinga w’iri shuri bugaragaza ubushake bwacu mu gushora imari mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abantu kugira ngo bujyanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo haba uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza.”
Ibyavuzwe na Dr. Beth Dunford byashimangiwe na Nnenna Nwabufo ushinzwe Ibikorwa bya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, wavuze ko “uyu mushinga uri mu murongo w’iyi banki wo kuzamura ibijyanye n’ubumenyi muri Afurika.”
Byitezwe ko iri shuri rya Centre of Excellence for Aviation Skills (CEAS) ritazagirira akamaro Abanyarwanda gusa kuko ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 20 iri imbere Afurika izakenera abantu 50,000 bafite ubumenyi mu by’indege barimo abapilote 15,000, abakanishi b’indege 17,000 ndetse n’abandi bakora mu ndege 23000.
INZIRA.RW