Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Inka ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Inka ibihumbi 450 nizo zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka

INZIRA EDITOR
Yanditswe 04/06/2024
Share
SHARE

Mu myaka 18 ishize inka zisaga ibihumbi 450 nizo zimaze guhabwa abanyarwanda, kuva Perezida Paul Kagame yatangiza gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2006.

Ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwikura mu bukene no kubona indyo yuzuye, gahunda imaze gukungahaza abatari bake bakuye amaboko babikesha inka bahawe.

Mu mwaka wa 2008 nibwo umugabo w’imyaka 54, Muderi Francois Xavier utuye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Shangasha yabonye Inka muri gahunda ya Girinka.

Mbere y’uko yorozwa Inka muri gahunda ya Girinka, Muderi avuga ko yabaga mu gikari cy’ababyeyi be, ariko ubu yaguze ubutaka bufite ubuso busaga hegitari 3.

Uzabakiriho Gervain nawe utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, mbere y’uko abona Inka muri gahunda ya Girinka yari atunzwe no guca inshuro.

Ku myaka ye 51 yubatse inzu nziza, afite imodoka imufasha mu bikorwa bye by’ubworozi n’indi atemberamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko usibye kuba gahunda ya Girinka yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, Inka ni ipfundo rikomeye mu kuzamura imibanire y’abaturage.

Mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari hasigaye Inka ibihumbi 172 zonyine, muri 2005 Inka zari miliyoni 1,077,000, mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize mu Rwanda hari Inka 1,450,000. Imibare yo mu mwaka ushize itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi igaragza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 450.

Gusa imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi agurishwa, bakanywa 1%.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 ku mwaka, muri 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litoro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro 4.

Mu gihe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakabaye anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.

Ikindi ni uko kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645%.

Imyaka 18 ya Girinka imaze guhindura ubuzima bwa benshi

INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?